Aba ni Nzungize Rwakagara Emmanuel usanzwe ari umushoramari, Françoise Munyarugerero usanzwe ari Ofisiye muri Polisi ukorera i Goma na Pacome Lenga Ngama Waakonge uyobora Ishami ry’ikigo gikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (Regideso) muri Haut-Katanga.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, ubwo yerekaga itangazamakuru aba Banye-Congo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, yasobanuye ko ubutumwa bwagaragaye muri telefone zabo bugaragaza ko bakorana n’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, riyobowe na Corneille Nangaa.
Uyu musirikare yavuze ko Nzungize “atunze pasiporo ebyiri; imwe ya RDC n’indi y’u Rwanda. Yasize pasiporo y’u Rwanda muri Zambia, abona kwambuka umupaka wa RDC.”
Gen Maj Ekenge yatangaje ko Nzungize “ari umunyamuryango wa AFC ya Corneille Nangaa. Ubutumwa bwinshi bugamije inabi bwagaragaye muri telefone ye. Ni n’umunyamuryango w’umuryango Isoko w’Abatutsi bo muri RDC uha urubyiruko buruse. Ndabamenyesha ko urwo rubyiruko rwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa M23/AFC.”
Bisimwa yashingiye ku itabwa muri yombi ry’aba bantu, agaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, bukomeje gukora ibishoboka byose mu kwibasira inzirakarengane, asobanura ko n’ababukorera bafatwa nk’abanzi.
Yagize ati “Ibishoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi buri gukora muri iki gihugu ni ukwibasira inzirakarengane. Nta nubwo azuyaza mu guhindura abanzi ba rubanda ba mbere cyangwa abaterabwoba inzirakarengane zirimo izimukorera, ashingiye ku makuru adafite ishingiro.”
Muri Nyakanga 2024, urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rwaburanishije abantu batanu bashinjwaga gukorana na AFC, barimo abyemera n’abatabyemera. Nyuma y’aho muri Kanama bose bakatiwe igihano cy’urupfu, bafungiwe muri gereza ya Ndolo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!