00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisimwa yagaragaje ko abashinja u Rwanda gufasha M23 baba bigiza nkana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 March 2025 saa 10:54
Yasuwe :

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko abashinja u Rwanda kubaha ubufasha no kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba batera urwenya.

Mu kiganiro na Radio Svein, Bisimwa yagaragaje ko iyo ubutegetsi bwa RDC bubwira Abanye-Congo ko umwanzi wabateye ari u Rwanda, buba bugamije kubayobya kugira ngo batamenya impamvu nyakuri yatumye M23 ifata intwaro.

Yagize ati “Ku birebana n’ingabo z’u Rwanda, nababwira ko ari urwenya rwinshi, ni ukuyobya gukomeye. Tshilombo [Tshisekedi] watumiye ingabo mu burasirazuba bw’igihugu kugira ngo zice abaturage be, kugira ngo zishoze intambara ku gihugu cy’abaturanyi, arabayobya avuga ngo ‘umwanzi rusange witwa u Rwanda’.”

Bisimwa yibukije ko tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo abarwanyi ba M23 bafataga umujyi wa Goma, hari abasirikare benshi ba RDC bahungiye mu Rwanda. Yagaragaje ko ibyo bitari gushoboka, iyo u Rwanda ruba rwarateye igihugu cyabo.

Ati “Niba Tshilombo atekereza koko ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo, ndabaza ikibazo, kubera iki ubwo twafataga Goma, ingabo ze zahungiye mu Rwanda? Kubera iki bahunze twebwe Abanye-Congo, natwe turi ku butaka bwa Congo? Kuki banze kwishyikiriza twebwe, bagahitamo kujya mu Rwanda? Bari mu nkambi mu Rwanda.”

Bisimwa yasobanuye ko aba basirikare bahungiye mu Rwanda kubera ko ari rwo bizeye, kurusha igisirikare cya RDC cyubatswe na M23 i Goma, ati “Ibyo bigaragaza neza ko u Rwanda atari rwo ruhanganye na bo muri Congo, ahubwo ni twebwe Abanye-Congo duhanganye nabo.”

Perezida wa M23 yasobanuye ko abarwanyi babo bari mu rugamba rw’impinduramatwara muri RDC kuva mu 2006 ubwo bari mu mutwe wa CNDP, kandi ngo bazakomeza kugeza igihe bagaruye umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Kuri Leta ya RDC ivuga ko abarwanyi ba M23 atari Abanye-Congo, ishingiye ku kuba harimo abo mu bwoko bw’Abatutsi; Bisimwa yagaragaje ko ibyo ari ibinyoma kuko bafite abo mu miryango yabo bamaze imyaka irenga 30 mu nkambi zo mu bindi bihugu, kandi ko Leta idashaka kubacyura.

Bisimwa yatangaje ko RDC ari ubutaka bw’Abanye-Congo bose barimo n’abarwanyi ba M23, asobanura ko mu 1885 ubwo ibihugu by’i Burayi byemeranyaga ku guca imipaka mishya muri Afurika, bari baburiho.

Yavuze ko niba RDC idashaka Abanye-Congo b’Abatutsi n’abavuga Igiswahili; na bo bakomeje gutotezwa, ikwiye kubasigira ubutaka bahozeho kuva mbere y’ubukoloni.
Ati “Ubwo Congo yahangwaga mu 1885, twari ku butaka bwacu. Niba Congo idashaka Abaswahili, igomba kuhava, ikaturekera ubutaka. Niba itagishaka Abatutsi muri iki gice bahozemo, igomba kuhava, ikabarekera ubutaka.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko gushinja ingabo zarwo kujya muri RDC ari ibinyoma bigamije kugira ngo amahanga atabona imiyoborere mibi n’ivanguramoko biri mu RDC; byabaye intandaro y’itotezwa rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.

Bertrand Bisimwa yagaragaje ko abavuga ko ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC baba babeshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .