Bishop Rucyahana yavuze ko kugira abana bababaye ari ukugwiza umubabaro ku gihugu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Kanama 2020 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bikwiriye kuba inshingano za buri wese, kuko kugira abana bababaye bizagira ingaruka ku gihugu mu gihe kizaza.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu karere ka Nyanza ubwo yahuraga n’abayobozi b’amadini bo mu Ntara y’Amajyepfo basobanurirwa ku ruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasiye abana cyane cyane muri ibi bihe isi iri guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, aho abana benshi bari mu miryango.

Rucyahana yavuze ko kurebera abahohotera abana wumva ko nta kibazo bigutwaye cyangwa se ugahishira ababikoze, ari umuco mubi ukwiriye kurwanywa na buri wese.

Yavuze ko ibyo bigira ingaruka ku mitekerereze y’abana, abo babyaye nabo bagakurira mu gahinda n’imibereho mibi ku buryo ingaruka zabyo zishobora kuba mbi ku gihugu.

Ati “Ibyo bigenda bigwiza abantu bafite umubabaro, bakura barakomerekejwe mu mtima no mu mibiri. Uko tugwiza abo bantu niko tugwiza umubabaro ku gihugu kandi abakagize umumaro ejo hazaza bakaba barononwe.”

Yakomeje ahanura abanyamadini agira ati “Hari ibyo abanyamadini bashobora gutekereza ngo ibyo ni ibya RIB, Polisi cyangwa Leta. Bigisha ko abaza mu nsengero ari abantu beza, ariko ntushobora kuba mwiza nk’ikirwa kiri mu nyanja, ngo ugubwe neza imiraba igukubita hirya no hino. Ntabwo twaba twamburwa urubyaro n’icyaha cyo gufata ku ngufu abana, tukazabura icyo dusiga ku isi ngo twibwire ko tumeze neza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko bifuza ubufasha w’abanyamadini, cyane cyane mu guhugura ababyeyi uburyo bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Yavuze ko ababyeyi bamenye neza inshingano zabo ku mwana kuva avutse kugeza akuze, byagira uruhare mu kugabanya ihohoterwa

Ati “Umubyeyi akwiriye kuzuza inshingano asabwa ku mwana. Mu gihe Imana iguhaye umugisha ikaguha umwana uba usabwa kumwitaho ndetse no kumenya uburere bwe bwose kuva agisamwa kugeza akuze kuko hari abana bagwa mu mitego kuko nta makuru baba bafite.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17 337, mu 2018 baba 19 832 na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15 696.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko kugeza muri Nyakanga 2020 rumaze kwakira ibirego 2157 by’abakekwaho gusambanya abana.

Uretse gusambanya abana nka kimwe mu byaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo byaha muri rusange byarazamutse kuko mu mwaka wa 2018 byari 6634, mu mwaka wa 2019 biba 9476 mu gihe muri uyu mwaka muri rusange, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina RIB imaze kwakira ari 5875.

Rucyahana yavuze ko kurebera abahohotera abana wumva ko nta kibazo bigutwaye cyangwa se ugahishira ababikoze, ari umuco mubi ukwiriye kurwanywa na buri wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .