Bishop Rucyahana yavuze ko guca hejuru ibibazo by’ihohoterwa bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku hazaza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kanama 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko hakwiriye imbaraga z’Abanyarwanda bose mu guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko bitaranduwe kare bishobora kuzagira ingaruka ku gihugu cyose.

Rucyahana yavuze ko mu gihe hakomeza kuvuka abana babyawe mu buryo bw’ihohoterwa n’ibibazo birikurikira, bishobora kuzagera ubwo igihugu cyuzuramo abantu bafite ibibazo by’imitekerereze.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama yahuje abayobozi b’amadini bo mu Ntara y’Iburengerazuba haganirwa ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bya Coronavirus.

Bishop Rucyahana yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiriye gufatwa nk’icyorezo ku buryo imbaraga zishyirwamo ziba nyinshi.

Yavuze ko uko kubirwanya bijyana no guhana ababigizemo uruhare ndetse no guhumuriza abagizweho ingaruka nabyo.

Yagize ati “Bariya bana baterwa inda, babyara abana nabo bagakurira mu ihungabana n’abo bana bakazaribyariramo, bakazuzukuza ikiragano gifite ihungabana. Abana banyu bakazarongorana n’abo bana b’inzirakarengane, noneho tukazagira imvange y’abantu barwaye mu bwonko cyangwa bagabanutse ubushobozi bw’ubwonko n’imitekerereze kubera ihungabana ryabaye akateye mu gihugu. Tugomba kubirwanya.”

Yavuze ko ku banyamadini ho bikwiriye kuba umwihariko, kuko mu nshingano zabo harimo gukiza abantu mu buryo bw’umwuka.

Ati “Abanyamadini ibyo Imana idushinga harimo n’ibi kuko tuzana agakiza. Ijambo ry’Imana riravuga ngo muzaheshe umugisha abo muyobora. Ibi ni ingenzi mu byo tugomba gukora.”

Rucyahana yagarutse ku bibazo by’abihayimana bagaragara mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko hari ubwo nabo baba baravutse mu miryango irimo ibibazo n’ihungabana.

Ati “Ushobora kuba uri pasiteri cyangwa umuyobozi ariko warakuriye muri rya hungabana, nawe ugakora ibyo wabayemo. N’iyo bikozwe na pasiteri ntitubihishira kuko byakozwe na we, tugomba kubirwanya na we tukamuhana tukamushyira ahagaragara.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko kimwe mu bikomeje guhembera ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina, harimo n’uruhare rw’ababyeyi.

Yavuze ko uko ababyeyi bitwara mu rugo bigira uruhare mu buryo umwana wabo azitwara ejo hazaza.

Guverineri Munyantwari kandi yasabye ababyeyi kujya bumva abana babo, kabone nubwo baba bagize ibyago byo guhohoterwa kuko aribwo buryo bwo kubafasha kurenga ihungabana bahuye naryo.

Ati “Ababyeyi turabasaba ko abana bagize ibibazo, abatwaye inda zitateganyijwe, bakomeza kubaba hafi. Boye kubafata nk’ibicibwa ahubwo bumve ko bafite inshingano by’umwihariko.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko kugeza muri Nyakanga 2020 rumaze kwakira ibirego 2157 by’abakekwaho gusambanya abana.

Uretse gusambanya abana nka kimwe mu byaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo byaha muri rusange byarazamutse kuko mu mwaka wa 2018 byari 6634, mu wa 2019 biba 9476 mu gihe muri uyu mwaka muri rusange, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina RIB imaze kwakira ari 5875.

Bishop Rucyahana yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiriye gufatwa nk’icyorezo ku buryo imbaraga zishyirwamo ziba nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .