Bihisha inyuma ya politiki yo kurwanya ubutegetsi, bagapfukirana amahano bakoze

Yanditswe na Musabe Gertrude
Kuya 12 Mata 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibikorwa by’abahakana n’abapfobya bikomeje kugaragarira mu buryo butandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Benshi basize bahekuye u Rwanda, barimo n’abahanwe n’inkiko z’ibihugu bari barahungiyemo, ntibaterwa isoni no gushaka kwiyambika umwambaro w’umwijima wo kuvuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bagamije gukomeza gupfukirana ibikorwa ndengakamere basize bakoze.

Nko ku Mugabane w’i Burayi, abasize bakoze Jenoside bahagize ijuru ry’ubuzima bwabo bwose basigaje ku Isi, bagashyigikirwa n’icyitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashatse gisa n’icyagizwe iturufu.

Ibikorwa bya bo ntibitana no gushaka kwibasira Abanyarwanda batuye cyangwa biga mu bihugu na bo baherereyemo, babahora ko bumva neza kandi bashyigikiye politiki u Rwanda rugenderaho ubu, mu gihe bo bacyubakiye ku macakubiri y’amoko na munyangire idafite ishingiro.

Ubusanzwe dukunze kumva abo ba Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Théogène, Jonathan Musonera, Rusesabagina Paul, Twagiramungu Faustin n’abandi batifuriza ineza u Rwanda. Hari uwakwibeshya akagira ngo ni abo gusa.

Hari n’abandi utakeka ko banatinyuka kugaragara, cyane ko nta n’aho bari basanzwe bazwi mu mateka ya politiki cyangwa mu buyobozi bw’igihugu.

Birababaje, ndetse biteye agahinda kubona nk’umuntu wakurikiranyweho ibyaha yakoreye mu Rwanda, agahanwa n’inkiko zo mu Bubiligi, ubu akaba yaserutse mu bandi ngo aranenga Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwitwa Samuel Ndashyikirwa ukomoka mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Ngoma, akaba yihishe mu Bubiligi yakatiwe n’Urukiko rwo mu Bubiligi mu 2005, ku byaha yakoreye mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka mike asoje igifungo cye, yongeye kubura umutwe asebya u Rwanda.

Ndashyikirwa aherutse guhabwa ikaze muri rimwe mu mashyaka avuga ko adashyigikiye Leta y’u Rwanda, akorera mu Bubiligi, aho ubu ibikorwa by’ibanze ari ugutegura imyigaragambyo idafite ishingiro ngo baramagara u Rwanda.

Gusa muri iki gihe bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, kuko mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bategura ibiganiro ku maradio na za televiziyo zikorera mu Bubiligi, bagamije guhakana no gupfobya Jenoside.

Ubu intwaro bari gukoresha ni imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na za YouTube.

Abayobozi bacu ntibahwema kudushishikariza kubana neza mu mahoro no kugira uruhare ruzima mu kubaka igihugu cyacu. Ibyo kugira ngo bigerweho, bisaba ko tuba dufite umutima muzima n’ubwonko bukora neza, tukagira ishema n’ishyaka byo gukunda igihugu no gushakira Abanyarwanda icyatuma batera imbere.

Ibyo ariko si ko bamwe babibona. Hari abo wagira ngo bagambiriye cyangwa banejejwe no gusenya ibyo abandi bagenda bubaka. Abo ni ba bandi muzabona mukanumva bahunahuna hirya no hino, babungera hanze y’u Rwanda, babunza amagambo yo guharabika isura y’abayobozi.

Ni bamwe bihisha inyuma ya politiki, bagashaka guhishira amahano basize bakoze, bakiyita ko badashyigikiye Leta y’u Rwanda iriho ubu kandi mu by’ukuri nta kintu bafite cyo kuyinenga gifatika.

Baribeshya ariko Abanyarwanda n’abayobozi babo bari maso.

Iyo ushishoje usanga abo bantu ari ibisahiranda, ari ibisambo byasize biyogoje igihugu bikajya kubundabunda mu mahanga.

Abandi ni interahamwe zidashobora gutinyuka kwemera amahano zakoze cyangwa yakozwe na bene wabo.

Abo bose rero murumva ko nta cyiza bashobora gushakira u Rwanda, ahubwo bashaka ko rwasubira inyuma y’aho iyi Leta y’Ubumwe yarukuye. Bahora bashaka kubiba amacakubiri no guhembera inzangano.

Baribeshya ariko nta Munyarwanda n’umwe uzabatega amatwi cyangwa ngo abatize umurindi. Tuzirikane inama nziza duhora tugirwa n’abayobozi b’igihugu, uhereye ku Mukuru wacyo.

Tumenye ko abo bagizi ba nabi ari abo gukumirwa. Niduhora turi maso, ayo mashyaka bihishemo, iyo myigaragambyo n’ayo manama bahoramo, nta cyo bizadutwara.

Aho bari hose, haba muri Afurika, mu Burayi, Amerika, Aziya na Océanie ndetse n’iyo baba baba ku kwezi cyangwa ku nyenyeri, bamenye ko nta cyatuma babona inzira yo kubiba amacakubiri, bagahindanya isura y’abayobozi b’u Rwanda cyangwa ngo bahungabanyee umutekano w’igihugu.

Igitangaje cyane ni uko amateka atabaha isomo. Ntibabona uko abagiye bagerageza kurwanya igihugu byabagendekeye, ngo bitume batuza.

Ibikubiye muri iyi nkuru, ni ibitekerezo by’umwanditsi

Samuel Ndashyikirwa aherutse guhabwa ikaze muri rimwe mu mashyaka avuga ko adashyigikiye Leta y’u Rwanda, akorera mu Bubiligi, ni umwe mu biyambitse umwambaro wo kutavuga rumwe na leta, agamije gupfukirana amahano yasize akoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .