00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Besigye yagambaniwe n’uwagombaga kumushakira intwaro: Hahishuwe uko umugambi wo kumufata wateguwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 November 2024 saa 12:07
Yasuwe :

Hashize iminsi itandatu abasirikare ba Uganda bakorera mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) bagejeje Umunyapolitiki Dr Kizza Besigye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye, nyuma y’iminsi itatu afatiwe i Nairobi.

Mbere y’uko agezwa mu rukiko, umugore we, Winnie Byanyima, yasobanuye ko umugabo we yashimuswe ubwo yari yagiye kwitabira igikorwa cyo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Martha Karua.

Mu gihe Besigye yagezwaga mu rukiko rwa gisirikare, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guhungabanya umutekano wa Uganda, yifashishije intwaro yateganyaga kugura n’abanyamahanga.

Abanyamuryango bo mu ishyaka FDC ryashinzwe na Besigye n’umuryango w’abanyamategeko muri Uganda, bamaganye ifungwa rye, basaba ko akurwa muri gereza ya gisirikare ya Luzira kubera ko ari umusivili.

Mu gihe urujijo rwari rukiri rwose ku ifungwa rya Besigye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amajwi yumvikanamo uyu munyapolitiki aganira n’undi muntu ku byerekeye kugura intwaro zirimo indege zitagira abapilote (drones).

Uwaganiraga na Besigye yumvikana avuga ati “Turi gushaka intwaro nto, drones n’ibindi.”, na we amusubiza ati “Drones ni ingenzi kandi ntekereza ko gutoza abazikoresha ari ngombwa. Nk’uko nabivuze, tubonye ubushobozi bwo guhanura kajugujugu, byaba ari…”

Uyu muntu na Besigye bemeranyije ko drones ari yo ntwaro ihendutse cyane yakwifashisha mu guhanura kajugujugu, kandi ko yakoroshya cyane iki gikorwa. Bavuze ko batizera niba Uganda ifite intwaro zihambaye zahangana na drones.

Umugambi wo kumufata wari umaze igihe

Ikinyamakuru ChimpReports kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024 cyatangaje ko umugambi wo gufata Besigye wateguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 nyuma y’aho Perezida Yoweri Museveni amenye ko uyu munyapolitiki ashaka kumwica.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Museveni yamenyeshejwe ko hari umushoramari akaba n’umuhuza w’ibiganiro byo kugura intwaro ushaka kubonana na we vuba, akamugezaho “amakuru y’agaciro gakomeye” arebana n’umutekano wa Uganda n’Umukuru w’Igihugu.

Nk’uko aya makuru akomeza abisobanura, Perezida Museveni yemeye guhura n’uyu mushoramari, asaba abashinzwe umutekano kumugeza mu rugo rwe ruherereye mu rwuri rw’inka ze rwa Kisozi.

Perezida Museveni n’uyu mushoramari barahuye, amumenyesha ko Besigye afite umugambi wo kumukura ku butegetsi, yifashishije intwaro n’imyigaragambyo y’urugomo rukomeye.

Uyu mushoramari yabwiye Perezida Museveni ko Besigye ari gushaka amafaranga ndetse n’intwaro zihambaye zirimo drones, byo kwifashisha mu guhanura kajugujugu y’Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wavuganye n’iki kinyamakuru yagize ati “Ntabwo Perezida Museveni yatunguwe”, bitewe n’uko atari ubwa mbere Besigye “yitabiriye mu bikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi”.

Perezida yateze amatwi uyu mushoramari yitonze, ariko ngo yanakurikiranaga ibimenyetso by’umubiri yakoreshaga, amubaza ati “Ufite ikimenyetso?”, undi amusubiza ati “Ndagifite Bwana Perezida”, arongera amubaza mu kinyabupfura ati “Kiri hehe?”, amuha ibiganiro byose yagiranye na Besigye.

Mu biganiro uyu mushoramari yahaye Perezida Museveni harimo aya majwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe abashyigikiye Besigye bagaragaza ko ashobora kuba yaracuzwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI), abayobozi bo muri Uganda bahamirije iki kinyamakuru ko ari ay’umwimerere kuko yasuzumiwe muri laboratwari.

Umwe muri aba bayobozi yagize ati “Aya majwi yakwirakwijwe n’abashinzwe ubutasi nk’igisubizo ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko gufungwa kwa Besigye kuri mu mugambi umaze igihe kirekire wo kumutoteza. Iki ni ikibazo gikomeye.”

Uyu mushoramari yemereye Perezida Museveni gufasha inzego z’umutekano za Uganda gufunga Besigye, cyane ko bari basanzwe bavugana bihoraho. Yabonye ko uyu munyapolitiki azagwa muri uyu mutego mu buryo bworoshye.

Iki kinyamakuru cyasobanuye ko mbere y’uko Besigye ajya i Nairobi mu imurikwa ry’igitabo cya Karua, yabanje kuvugana n’uyu mushoramari. Ubwo yafataga indege imujyana i Nairobi, abashinzwe ubutasi muri Uganda baramukurikiye, kandi ngo ubutasi bwa Kenya na bwo bwari bwamenyeshejwe.

Besigye yavuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, ajya kuri Waridi Paradise Hotel & Suites, nyuma y’amasaha make akomereza kuri Riverside Apartments. Icyo gihe yari kumwe na Obeid Kamulegeya na Hajj Obeid Lutale bo muri FDC.

Nyuma y’akanya gato, abasirikare kabuhariwe ba Uganda bari muri Toyota Prado Land Cruiser y’ibirahuri byijimye, binjiye muri Riverside Apartments, batangira kuyisaka. Icyo gihe Besigye na Lutale bari mu cyumba, baganira na wa mushoramari watumwe na Perezida Museveni.

Aba basirikare bataye muri yombi Besigye na Lutale, babashyira mu yindi modoka, babajyana i Kampala muri kasho iri mu kigo cya gisirikare cya Makindye.

Abashinjacyaha bo mu rwego rwa gisirikare basobanuye ko Besigye na Lutale bafatanwe imbunda n’amasasu, kandi ngo bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano wa Uganda.

Dr Kizza Besigye yagejejwe ku rukiko rwa Makindye tariki ya 16 Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .