00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Kayiranga yahawe ishimwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 January 2018 saa 10:58
Yasuwe :

Ben Kayiranga, umuririmbyi ubimazemo imyaka myinshi akabifatanya n’akazi akora muri Minisiteri y’Uburezi mu Bufaransa yagenewe ishimwe rikomeye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Kayiranga Benjamin[wamamaye nka Ben Kayiranga] amaze imyaka ibarirwa muri 25 aba mu Bufaransa. Niho yakoreye igihe kinini akazi ke katumye ahabwa igihembo gikomeye cyo mu rwego rwa ‘Palmes académiques’ nk’umwe mu bakozi babaye indashyikirwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Ben Kayiranga yavuze ko yamenyeshejwe ko yagenewe iki gihembo biciye mu ibaruwa yandikiwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa nk’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Uburezi bakoranye ubwitange mu myaka 24 ishize.

Yagize ati “Ni ishema kuri njye muri aka kazi maze imyaka myinshi nkora, ni ibyishimo byinshi ku muryango wanjye.”

Yongeyeho ko uyu mudali azambikwa ukomeye ku rwego rw’igihugu mu Bufaransa ndetse ni bake bawuhawe muri Minisiteri y’Uburezi akorera mu myaka irenga 20 amaze i Burayi.

Yagize ati “Ni igihembo gikomeye cyane kuri njyewe ni bake cyane bakibona muri ubu buryo nk’ubwanjye. Impamvu navuga ko bakimpaye ni uko nakomeje gukorera iyi Minisiteri ntizigamye, nakoze ibikorwa byinshi uretse n’ibijyanye na takinike no kurinda umuriro w’amashuri no gukora installation nziza.”

Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa ni we watanze iki gihembo kuri Kayiranga

Kayiranga yongeyeho ati “Nanabafashije ku byerekeye kumenya imiterere y’ikirere, nagize n’uruhare mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije nagiye no mu bikorwa byo kubafasha gukora imiziki yabo cyane cyane ibijyanye n’amashusho. Ntabwo nakomeje gukora nk’umutekinisiye, narafunguye njya mu bindi byinshi.

Yavuze ko yishimiye iki gihembo ndetse agahamya ko mu myaka yose yakoreye Minisiteri y’Uburezi yitanze atizigamye anagamije guhesha ishema umuryango we n’igihugu cy’u Rwanda akomokamo.

Ati “Uburezi bw’iwacu baduhaye ni uko batwigisha gukora ibishoboka byose kugira ngo dutere imbere, icyo ni cyo navanye iwacu nkizana hano mu kazi bampaye nshinzwe. Nakoze igishoboka cyose cyateza imbere umuryango wanjye nk’umubyeyi ufite abana, aka kazi nagakoze ngamije guhesha ishema aho nkomoka.”

Uyu mudali Ben Kayiranga azawambikirwa i Paris mu minsi iri imbere aho azaherekezwa n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bantu b’icyitegererezo azahitamo ko bamuba hafi.

Ben Kayiranga afatanya umuziki n'akazi akora mu Bufaransa mu byerekeye cyane cyane amashanyarazi no kuyarinda kuba yateza ibibazo, kuyabungabunga no kwigisha abantu uburyo bafata neza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .