00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bemba yashinje Joseph Kabila gufasha umutwe wa Mobondo na M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 March 2025 saa 12:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, yashinje Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ko afasha umutwe witwaje intwaro wa Mobondo na M23.

Mobondo ni umutwe ugizwe n’abo mu bwoko bwa Yaka biganje mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC. Batangiye kugaba ibitero ku ngabo za RDC n’abo mu bwoko bwa Teke muri Kamena 2022, biturutse ahanini ku makirambirane ashingiye ku butaka.

Ibitero bya Mobondo byahungabanyije umutekano w’ibice by’icyaro bya Kinshasa no mu zindi ntara bihana imbibi, zirimo Mai-Ndombe, Kwilu, Kongo Central na Kwango, hapfa abaturage babarirwa mu bihumbi, abandi barahunga.

Ubwo Bemba unasanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka MLC, yaganiraga n’abaturage bo mu mujyi wa Kikwit muri Kwilu ku wa 5 Werurwe 2025, yavuze ko Kabila ari inyuma ya Mobondo na M23.

Yagize ati “Ndabahamiriza ko umuntu mutegereje uri inyuma ya Mobondo ari Joseph Kabila. Uyu munsi ndongeraho ko ari na we uri inyuma y’umutwe wa M23 kandi ni we utera inkunga AFC/M23.”

Bemba yatangaje ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga nk’umuntu wabaye Minisitiri w’Ingabo wa RDC, agaragaza ko kuba Kabila atakiba muri iki gihugu, yabitewe n’ubufasha aha iyi mitwe yitwaje intwaro.

Ati “Kubera iki Kabila yavuye mu gihugu bwangu? Ni ukubera ko twari tumufiteho amakuru y’ibanga, ajyanye n’ibyo ari gukora. Ni yo mpamvu yerekeje muri Zambia ariko uru rugendo rufite intego. Yari afite umugambi wo kuturwanya, anyuze kuri Mobondo, bashakaga kugera muri Maluku. Ubwo wapfubaga, yateye inkunga M23 na AFC ya Corneille Nangaa.”

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we yigeze gushinja Kabila ko afasha AFC/M23 ndetse ngo “Ni we AFC”, gusa ishyaka PPRD rya Kabila ryamaganye iki kirego, risobanura ko kidafite ishingiro kandi ko kigamije kumuharabika.

PPRD kandi ivuga ko Kabila ntaho ahuriye na Mobondo, ryibutsa ko abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro barwanira ubutaka bwabo.

Bemba yatangaje ko Kabila yavuye muri RDC kubera ko afasha AFC/M23 na Mobondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .