Belarus: Perezida yagaragaye yitwaje imbunda hafi y’ahari imyigaragambyo y’abamurwanya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2020 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yakoze ibidasanzwe kuri iki Cyumweru ubwo yageraga ku ngoro ye iri hafi y’ahari kubera imyigaragambyo y’abamusaba kuva ku butegetsi, akahagera yambaye umwenda udatoborwa n’amasasu atwaye imbunda mu ntoki.

Hashize iminsi abaturage bigaragambya basaba Lukashenko kuva ku butegetsi kuko ntacyo yakoze mu myaka 26 abumazeho, banamagana amatora aherutse gutorwamo mu byumweru bibiri bishize.

Kuri iki Cyumweru hari amashusho yafashwe agaragaza Lukashenko ubwo yururukaga mu ndege ya kajugujugu mu kibuga kiri mu ngoro ye, yambaye umwenda udatoborwa n’amasasu anafite imbunda ya Kalashnikov mu ntoki. Hari ababifashe nk’ikimenyetso cy’uko yiyemeje guhangana n’abakomeje kwigaragambya.

Maria Kolesnikova, Umuyobozi w’Abatavuga rumwe na Leta yavuze ko imyigaragambyo yabo ikorwa mu mahoro kandi impinduka zayo ngo batangiye kuzibona.

Mu matora yabaye muri uku kwezi, Perezida Lukashenko avuga ko yayatsinze ku majwi 80 % ariko abatavuga rumwe babiteye utwatsi. Imyigaragambyo yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yitabiriwe n’abasaga ibihumbi ijana.

Bamwe mu bakozi b’ibinyamakuru bya Leta bahagaritse akazi ariko Perezida aherutse kuvuga ko azabasimbuza abanyamakuru bo mu Burusiya.

Perezida Lukashenko yagaragaye afite imbunda mu gihe abamurwanya bashaka ko yegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .