Begashaw wayoboraga SDGC Africa agiye kuva ku buyobozi bw’iki kigo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Dr Belay Begashaw wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo “Sustainable Development Goals Center for Africa - SDGC/A” gifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa by’ intego z’iterambere rirambye (SDGs) azajya mu kiruhuko cy’izabukuru guhera tariki 30 Ugushyingo uyu mwaka.

Iki kigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali guhera mu 2016 ari nabwo Begashaw yatangiye kukiyobora.

Binyuze kuri Twitter y’icyo kigo, inama y’ubutegetsi yemeje ko ajya mu kiruhuko.

Bagize bati “Inama y’Ubutegetsi ya SDGs Center for Africa yatangaje ko Dr Belay Begashaw azajya mu kiruhuko guhera tariki 30 Ugushyingo 2020, imushimira imirimo yakoze.”

Caroline Makasa wari usanzwe akora muri icyo kigo niwe wahawe inshingano zo kuyobora icyo kigo mu gihe hagishakwa undi muyobozi mukuru.

Begashaw ukomoka muri Ethiopia afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu by’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.

Uyu mugabo agiye nyuma y’ibibazo byagiye bivugwa mu kigo ayoboye mu minsi ishize, byatumye muri Kanama uyu mwaka ahagarikwa by’agateganyo ashinjwa amakosa akomeye biturutse ku makuru ya bamwe mu bakozi bahakora n’abigeze kuhakora.

Mu byo Begashaw yashinjwaga harimo kubeshya abaterankunga n’Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo irimo abayobozi bakomeye nka Perezida Paul Kagame; Perezida wa Tchad, Idris Deby Itno; Nana Akufo Ado wa Ghana; umuherwe Aliko Dangote n’abandi.

Icyo gihe bamushinjaga kandi gucunga nabi umutungo w’ikigo, gufata nabi abakozi be cyane cyane abagore n’abakobwa ahoza ku nkeke, aha agaciro abakozi b’abanyamahanga kurusha abanyafurika, asebya u Rwanda na Perezida warwo ndetse avuga amagambo mabi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo ibyavuye mu iperereza ryakozwe byatangaje.

Inkuru bijyanye: Iperereza ku muyobozi wa SDGC Africa ku birego birimo gutoteza abakozi, gutuka u Rwanda n’abaruyobora

Dr Begashaw agiye mu kiruhuko nyuma y'iminsi mu kigo SDGC havugwamo ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .