00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abanya-Romania bagaragaje ko gutoza FARDC bigoye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 September 2024 saa 01:01
Yasuwe :

Abacancuro b’Abanya-Romania bakorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko gutoza abasirikare b’iki gihugu bigoye bitewe n’uko bameze nk’aho nta kintu bazi.

Iyi myitozo itangirwa hafi y’Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abatoza aba basirikare ni abahoze mu Ngabo za Romania, bayobowe n’uwitwa Radu umaze imyaka 20 akorera mu mahanga.

Ni imyitozo bahabwa mu gihe kiri hagati y’amezi ane n’atanu, nyuma yaho bakajya ku rugamba guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi by’iyi ntara.

Bigishwa imyitwarire y’umusirikare w’umunyamwuga, kurasa bifashishije imbunda nto nka AK-47, iza mudahusha, Machine Gun, RPG n’imbunda nini zirasa kure.

Radu yasobanuriye ikinyamakuru Stirile TVR cyo muri Romania ko abasirikare batoza nta bumenyi na buke bwa gisirikare baba bafite, kandi ko nta bikoresho bya ngombwa baba bafite.

Yagize ati “Baza badafite ibikoresho bihagije, bamwe bazana umuguro umwe wa ‘botte’ cyangwa inkweto zisanzwe, yewe hari n’abo tubona baza bambaye kambambiri. Ariko binyuze mu buyobozi bwacu na FARDC, tubashakira ibikoresho byose.”

Sgt Papy Lulaba-Wa-Banza uri mu batojwe yasobanuye ko ubwo yatangiraga imyitozo, nta bumenyi yari afite ku buryo bwo kurwana, ariko ngo ubu azi igikenewe.

Yagize ati “Dukorana neza na bo, cyane pe! Twishimiye ibyo twatojwe hano. Ubwo twazaga, ntacyo twari tuzi ku rugamba. Ariko ubu kubera bo, numva neza icyo dukeneye.”

Amagambo ya Sgt Lulaba yashimangiwe na Capt Pierrot Kizyala Saidi, wagize ati “Baje hano nta bumenyi bafite, ubu bageze ku rwego rwo kurwanira igihugu nta mpungenge.”

Kuva mu mwaka ushize, Abanya-Romania bamaze gutoza abasirikare ba FARDC 2000. Radu yasobanuye ko abitabira imyitozo bose atari ko bayirengiza, atanga urugero ko mu cyiciro giheruka, 243 muri 263 ari bo bayirangije.

Aba bacancuro ntibatoza gusa, kuko kuva mu ntangiriro za Mutarama 2024 ubwo M23 yasatiraga Goma, bavuye mu kigo barimo mu bilometero bigera kuri 20, bajya kurinda uyu mujyi. Bamwe muri bo kandi bajyanye na FARDC ku rugamba nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania muri Kamena ubwo yabikaga babiri.

Abacancuro bo muri Romania bagaragara barinze umujyi wa Goma
Aba Banya-Romania bagaragaza ko abasirikare ba RDC nta bumenyi na buke bw'urugamba baba bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .