Ni amakuru yemejwe n’itangazamakuru ryo mu Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2025, ryasobanuye ko ubu bafungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba iherereye i Bujumbura.
Aba ni Baribonekeza Jean Baptiste wahoze ari umujyanama wa Perezida Ndayishimiye mu byerekeye ubutabera n’ubutegetsi, Sibomana Cyrille wari ushinzwe gutegura amategeko na Harerimana Arcade.
Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabisobanuye, aba bajyanama birukanywe bazira gufungura “abanyabyaha” batari ku rutonde rw’abagororwa barenga 5000 bahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye.
Kwirukanwa kwabo kwakurikiye impuruza y’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikorera mu Burundi, yagaragazaga ko mu gikorwa cyo gufungura abahawe imbabazi habayemo amanyanga.
Baribonekeza yari yaragiye kuri iyi nshingano mu Ukwakira 2023, asimbuye Tabu Révocat, na we wegujwe azira kugira Perezida Ndayishimiye “inama mbi” yo kuvira mu ndege muri Tanzania, ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Cuba.
Ubwo Perezida Ndayishimiye yagirwaga iyi nama, mu Burundi hahwihwiswaga umugambi wo gukuraho ubutegetsi. Tabu yari afite impungenge z’uko Umukuru w’Igihugu ashobora kwicwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!