00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisabwa kugira ngo abantu ku giti cyabo bemererwe kugira icyanya kamere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 October 2024 saa 02:55
Yasuwe :

Ntibisanzwe ko abantu ku giti cyabo bagira icyanya kamere nubwo kuri ubu Iteka rya Minisitiri ryerekeye icyanya kamere cy’umuntu, riteganya ko umuntu ashobora kugihabwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Icyanya kamere ni agace k’ubutaka gashobora kuba ari aka Leta cyangwa ak’umuntu kagenwe hagamijwe kubungabunga amoko y’inyamaswa cyangwa ay’ibimera mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kubibyaza umusaruro mu buryo burambye.

Gitandukanye na Pariki kuko yo isobanurwa nk’ahantu kamere harinzwe na Leta kubera umwihariko waho, ubukungu, ubwiza, ibimera cyangwa inyamaswa kandi imikoreshereze yaho ikibanda gusa ku bushakashatsi, uburezi cyangwa ubukerarugendo.

Ingingo ya kane y’iryo teka igaragaza ko kugira ngo umuntu ahabwe icyanya kamere yerekana ko ari ibaruwa isaba yandikiwe Ikigo cya Leta; urupapuro rw’ubusabe rwujujwe; raporo irambuye y’isuzumangaruka ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage; gahunda irambuye yo kubungabunga no gucunga icyanya kamere na gahunda y’umushinga.

Hari kandi inyandikompamo y’ubutaka bugenewe kuba icyanya kamere; igishoro gihagije cyo gucunga ahateganywa kuba icyanya kamere nibura mu gihe cy’imyaka itanu n’icyemezo cy’ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu kubungabunga icyanya kamere.

Ibindi asabwa ni ukuba atarahamijwe n’urukiko icyaha kijyanye n’icuruzwa ry’ibinyabuzima cyangwa icyaha gifatwa nk’icyaha cy’ubugome mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda cyangwa ay’amahanga cyangwa gifatwa nk’icyaha mpuzamahanga ndetse n’icyemezo cy’ubwishyu bw’amafaranga y’ubusabe adasubizwa agenwa n’Ikigo.

Ikigo cyakiriye ubusabe gisubiza nyirabwo ko cyabwakiriye, bugasuzumwa kikamenyesha usaba mu gihe kitarenze iminsi 15 y’akazi mu gihe ubusabe bwe bwuzuye cyangwa butuzuye. Iyo butuzuye kimumenyesha mu nyandiko ibisabwa bibura kandi kigatanga igihe ntarengwa cyo kubyuzuza.

Iri tegeko riteganya kandi ko icyemezo cyo gutanga cyangwa kudatanga uruhushya rw’agateganyo kimenyeshwa usaba mu gihe kitarenze iminsi 60 y’akazi ibarwa uhereye ku munsi Ikigo cyakiriye ubusabe bwuzuye.

Uruhushya rwo gutunga icyanya kamere rugira agaciro k’imyaka itanu yongerwa kandi ruhabwa uwamaze kwishyura amafaranga yateganyijwe n’ikigo.

Uruhushya rushobora guhagarikwa cyangwa uwaruhawe akarwamburwa

Iteka rya Minisitiri riteganya ko iyo utunze icyanya kamere yubatse, yatumye hubakwa cyangwa yarebereye iyubakwa ry’ibitemewe mu cyanya kamere; utunze icyanya kamere yakoresheje nabi umutungo ku buryo bibangamira intego zo kubungabunga ibidukikije ari zo zatumye uruhushya rutangwa rushobora guhagarikwa by’agateganyo.

Hari kandi utunze icyanya kamere ahora ateza umutekano muke abaturiye icyanya kamere; hari ibyangiza ibidukikije byagaragaye mu cyanya kamere kubera imicungire mibi cyangwa ubundi burangare cyangwa Ikigo kibona ari ngombwa.

Icyo gihe ikigo kimenyesha uwahawe uruhushya mu nyandiko, kigaragaza impamvu zo guhagarikirwa by’agateganyo uruhushya kandi kigatanga amahirwe yo gukosora amakosa yagaragaye mbere yo gufata icyemezo.

Ayo makosa iyo adakosowe uruhushya ruhagarikwa by’agateganyo.

Ku birebana no kuruhagarika mu buryo bwa burundu, Ikigo gishobora kwambura uruhushya utunze icyanya kamere iyo rwahagaritswe by’agateganyo inshuro eshatu mu myaka icumi ikurikiranye.

Mu gihe ariko icyanya kamere kifashishwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi uwagihawe abizi ntabimenyekanishe bikiba cyangwa hagaragajwe nyir’ubutaka utari we byaba bikozwe ku bushake cyangwa kubura ubushishozi buhagije mu rwego rw’amakimbirane ashobora guterwa n’ubutaka uruhushya ruhita rwamburwa nta nteguza.

Ugitunze kandi ashobora gusaba icyemezo cyo gukuraho ku bushake icyanya kamere cy’umuntu iyo amasezerano yo kubungabunga ibidukikije arangiye kandi ntiyongererwe igihe cyangwa yerekanye ko atagishoboye kuzuza ibisabwa mu kubungabunga ibidukikije byatumye rutangwa.

Ku rundi ruhande ariko ikigo kibyibwirije gishobora gukuraho icyanya kamere iyo hari impamvu zifatika zirimo iyangirika rikomeye ry’ibidukikije, hari inyungu rusange isaba ivanwaho ryacyo, habayeho kwamburwa uruhushya rwo gutunga icyanya kamere n’ibindi.

Reba iteka ryose unyuze hano https://www.minijust.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=109077&token=c908adbdca8dae42a2b740c507c46f93b7664160


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .