00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barasaba ko icyambu cya Mocímboa da Praia cyabohowe n’Ingabo z’u Rwanda cyongera gukoreshwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 12:37
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo yasabye urwego rushinzwe ibyambu muri Mozambique gusubukura imirimo ku cyambu cya Mocímboa da Praia kimaze umwaka kibohowe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu.

Muri Kanama 2021 nibwo Ingabo z’u Rwanda zabohoye agace ka Mocímboa da Praia kabarizwamo iki cyambu, nyuma yo gutsinda urugamba rwari ruzihanganishije n’ibyihebe byari bimaze igihe byarafashe bugwate Intara ya Cabo Delgado.

Ku wa 9 Kanama 2022 ni bwo Brig Gen Pascal Muhizi wari uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique yashyikirije Oscar A. Lucas, Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Mozambique zirwanira mu mazi iki cyambu nyuma yo kugikura mu maboko y’ibyihebe.

Nubwo umutekano wamaze kugaruka, imirimo y’iki cyambu ntirasubukurwa mu buryo bwagutse, uretse abaturage bake baba bahari bari mu bikorwa by’uburobyi.

Mbere y’ibikorwa by’iterabwoba iki cyambu cyakoreshwaga mu kugeza ibicuruzwa bitandukanye muri Cabo Delgado haba ibiturutse mu Murwa Mukuru Maputo ndetse no mu bindi bihugu by’amahanga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo yasabye ko imirimo isubukurwa kuri iki cyambu kugira ngo horoshywe urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri iyi ntara iherereye mu majyaruguru ya Mozambique.

Yavuze ko kugeza ubu abacuruzi ibihumbi 43 bafite ibikorwa byagutse n’ibiciriritse bamaze gusubukura imirimo yabo ku buryo bakeneye ko iki cyambu cyongera gukora.

Mocimboa da Praia ni cyo cyari icyicaro gikuru cy’ibyihebe byigabije Cabo Delgado. Ubwo iki cyambu cyabohorwaga n’Ingabo z’u Rwanda mu gitero cyo ku wa 8 Kanama 2022, zahise zihakambika.

N’ubu haracyari ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda, niho hakambitse Brig Gen Frank Mutembe ukuriye ibikorwa by’urugamba by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa. Brig Gen Mutembe yasimbuye Brig Gen Pascal Muhizi.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Taliabo yasabye urwego rushinzwe ibyambu muri Mozambique gusubukura imirimo ku cyambu cya Mocímboa da Praia
Bamwe mu baturage batangiye gusubukura imirimo y'uburobyi bakorera kuri iki cyambu cya Mocimboa Da Praia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .