Bane barimo uwashinje Jean Kamanda bari guhatanira umwanya w’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Abanyafurika babiri barimo Umunya-Nigeria, Morris Anyah, wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Jean Kambanda wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, bari guhatanira gusimbura Fatou Bensouda ku mwanywa w’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Undi munyafurika ushaka uwo mwanya ni Susan Okalany ukomoka muri Uganda.

Muri Kamena umwaka ushize nibwo ICC yatangiye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abazavamo umushinjacyaha mukuru. Tariki 1 Nyakanga 2020 nibwo itsinda ry’inzobere eshanu zahawe uwo murimo wo guhitamo umushinjacyaha mukuru wa ICC zashyize hanze urutonde ruriho amazina ane y’abahabwa amahirwe yo gutsindira uwo mwanya ngo basimbure Bensouda ufite manda izarangira mu 2021.

Mu Ukuboza uyu mwaka, nibwo hazatoranywa abazasimbura Bensouda. Uretse abanyafurika Anyah na Okalany, ku rutonde rwatangajwe hariho umunya-Irlande Fergal Gaynor n’umunya-Canada Richard Roy.

Morris Anyah ushaka uyu mwanya amaze igihe kinini ari umushinjacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Chicago. Uyu mugabo w’imyaka 51 azwi mu ruhando mpuzamahanga kuko yagiye aburana mu manza zikomeye, nk’aho yaburaniye Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia. Yaburanye kandi ashinja mu rubanza rwa Jean Kambanda wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Hagati ya 2011 na 2012, Anyah yaburaniye mu rukiko mpuzamahanga inzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bwakurikiye amatora yo muri Kenya yo mu 2007.

Umunya-Uganda, Susan Okalany, we yakoreye akazi ke cyane cyane muri Uganda, igihugu gifite Perezida Yoweri Museveni ukunze kunenga ICC. Ni umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda no mu rugereko rw’urwo rukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga.

Uyu mugore yavuze ko yumva afite ubushobozi bwo kuyobora Ubushinjacyaha Mpuzamahanga ashingiye ku kuba ari umwe mu bagize ubushinjacyaha bwa Uganda no kuba yarabaye umushinjacyaha mu rubanza rw’ibisasu byatewe mu Mujyi wa Kampala mu 2010.

Umunya-Irlande, Fergal Gaynor, uhanganye n’aba banyafurika, we afite ubunararibonye bwo kuba yarakoze mu bushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie ndetse n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni mu gihe Umunya-Canada Richard Roy ari Umujyanama Mukuru mu bushinjacyaha bw’igihugu cye.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC azaba afite akazi katoroshye ko kongera kugarurirwa icyizere n’ibihugu cyane cyane ibya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyishinja kubogama.

Ntabwo biramenyekana niba umushinjacyaha mushya azatorwa ku bwumvikane busesuye cyangwa niba ibihugu binyamuryango 123 bizatora. Amezi asigaye abo bahataniye iyo ntebe barayamara bashakisha amajwi mu bihugu binyamuryango bya ICC kugira ngo bizabashyigikire.

Umunya-Nigeria, Morris Anyah, arashaka gusimbura Bensouda muri ICC
Susan Okalany ukomoka muri Uganda ari mu bifuza kuba Umushinjacyaha Mukuru wa ICC
Umunya-Irlande Fergal Gaynor ushaka kuba umushinjacyaha muri ICC yakoze mu bushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie ndetse n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
Umunya-Canada, Richard Roy, ni umwe mu bashaka uyu mwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .