Bamporiki yavuze ku banyamuryango ba FPR bategana imitego, anasabira ibihano abateshuka ku mahame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kurangwa n’indangagaciro yo kubaha amahame no kubaha ibyemezo by’umuyobozi wabo.

Bamporiki yabigarutseho mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.

Bamporiki yavuze ko nta na rimwe abantu bashobora kugira ikibazo kitabaturutsemo bo ubwabo, aho yatanze urugero ku rukundo ruke ruranga bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Ati “Maze imyaka itandatu mpawe akazi n’Umuryango guhera mu Nteko Ishinga Amategeko, mu itorero ry’igihugu, ubu mukaba mwarangiriye icyizere mukangira Umunyamabanga wa Leta. Hari ibintu nabonye ko byasigara mu 2019, ntabwo abanyamuryango dukundana.”

“Abanyamuryango bari hano buri wese afashe indangururamajwi, akavuga mugenzi we wamuteze imitego abishaka, wamubeshyeye abishaka ha handi umuntu ahimba inkuru ikagera ku Munyamabanga Mukuru [SG] w’Umuryango akaguhamagara akakubaza ikintu utigeze urota, utigeze utekereza, utanarota n’iwanyu batarota.”

Yavuze ko muri icyo gihe iyo ubajijwe ibintu nk’ibyo, usa n’uwumye kandi ubusanzwe umuntu ubuze icyo avuga aba asa n’uwemera.

Yunzemo ati “Ntondekanyije ngahabwa nk’umwanya uti vuga uwakubeshyeye n’icyo yabeshye, mwakwibaza icyo tuba tubishakamo. Ntabwo bibereye umuryango.”

Bamporiki yavuze ko uko kubeshyerana kudindiza imikorere kuko bigera aho ugasanga abantu bafata umwanya munini mu kujya gutegura imitego y’abatabifuriza ibyiza aho bagakoze inshingano bahawe.

Ati “Ni ukuvuga ngo kwa kubaha amahame n’ibyemezo by’umuryango, n’icyemezo cyanyu nyakubahwa Chairman, iyo mugiriye icyizere umuntu mukamuha inshingano, umunyamuryango wese ugambiriye kumutega umutego, yibwira ko ari guhemukira uwo ateze umutego ariko namwe aba abahemukira.”

“Nshobora kugira intege nke zo gukora ibyo mwanshinze ariko noneho iyo hiyongereye ho ko buri munsi ngomba kujya nsimbuka imitego nk’itanu mbere yo gukora akazi mwampaye, birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi.”

Bamporiki yabisanishije n’amateka avuga ku gitekerezo kivuga ngo iyo indagu yasumbwe n’inda, asaba bagenzi be kwirinda kwikunda n’ibindi byo kwirebaho ku giti cyabo.

Ati “Iki gihe rero dukwiye kuvuga ngo inda ye gusumba indagu, twese tukajya twubaha ibyo umuryango wemeje ku buryo niba hari icyemezo umuryango wafashe, kwicara mu ruganiro abantu bakakijyaho impaka mu miryango yabo ari abanyamuryango babyumva nk’icyaha ndetse byamenyekana umuntu akabihanirwa.”

Mu byifuzo yatanze muri iyi nama, yasabye ko ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi, hakagombye kujya ikimenyetso kigaragaza igitambo cy’amaraso ku buryo umuntu wese winjiyemo akubita amaso icyo kimenyetso akazahora yibuka ko “hari abamennye amaraso kugira ngo tubeho”.

Yasabye kandi ko nk’uko abayobozi bananiwe inshingano zabo muri leta birukanwa, no mu muryango wa FPR Inkotanyi harebwa uburyo abateshutse ku mahame yawo bafatirwa ibihano nabo.

Ati “Iyo umuntu muri leta yananiwe inshingano kubera ko yananiwe cyangwa yananijwe, arahanwa agakurwa mu nshingano. Ariko iyo umuntu yahemukiye umuryango, ntabwo ndabona icyo atakaza. Muri leta utakaza akazi, ariko mu muryango ntabwo ndamenya icyo umuntu atakaza.”

Yatanze igitekerezo ko hakwiye kurebwa igisa n’igihano ku bantu bahemukiye umuryango ku buryo bashobora nko guhagarikwa nibura amezi atandatu.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 2400 nibo bitabiriye iyi nama nkuru iba buri myaka ibiri.

Bamporiki yavuze ko nta na rimwe abantu bashobora kugira ikibazo kitabaturutsemo bo ubwabo, aho yatanze urugero ku rukundo ruke ruranga bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .