Bagaye urubyiruko rwanga kuyoboka ubuhinzi mu cyaro, rukajya koza akarenge i Kigali

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu babyeyi bo mu ntara y’Iburasirazuba bagaye abana babo barangiza kwiga amashuri yisumbuye aho gutekereza icyo bakora ngo kibateze imbere mu cyaro bakarangamira Kigali kuba abashomeri cyangwa gukora akazi kabaha intica ntikize.

Hirya no hino mu gihugu usanga urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza bose intero ari imwe, kujya mu mijyi cyane cyane Kigali gushakishayo akazi. Hari n’abajyayo iwabo bahasize akazi bakakanga kugakora kuko ari ako mu cyaro.

Ku babyeyi bamwe, basanga ari imibare mike ku rubyiruko bakarusaba gushikama bakagura ibitekerezo byabo.

Kansangire Violette utuye mu Murenge wa Nasho akaba umwe mu bahinzi b’icyitegererezo mu Karere ka Kirehe, yagaye urubyiruko cyane cyane abanga gukora ubuhinzi .

Yagize ati “ Urubyiruko rw’inaha rushaka kujya mu Mujyi, ntabwo rushaka umwanda rushaka nyine guhora akarenge kabo kera. Ntabwo rushaka gukora mu itaka kandi iri taka ririmo ubukungu bwinshi. Nk’ubu iyo wakodesheje hegitari imwe ukayihinga ukuramo amafaranga asaga miliyoni, wahemba abakozi ukanakuramo ayo washoye ugasanga usaguye nk’ibihumbi 500 mu mezi atatu kandi ubutaka inaha burahari bwo guhinga pe ariko ntibabikozwa ibyabo ni ukwigira mu mijyi.”

Yakomeje avuga ko benshi abagira inama bakanga bakamunanira ndetse ngo hari n’abajyayo yakurikirana agasanga barahembwa amafaranga make cyane arutwa n’ayo bari kuba bakorera mu cyaro.

Ati “ Mu cyaro haracyari ubutaka nibatekereze cyane babubyaze umusaruro aho kwirukira mu Mujyi gukoreshwa n’abandi, ikindi nibatekereze udushya turi muri Kigali batumanure mu cyaro bo kwizirika mu Mujyi, baze borore, bahinge bakorere mu cyaro Kigali bayijyemo bagiye gutembera no kwigirayo udushya.”

Murwanashyaka Augustin wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari we yabwiye IGIHE ko benshi mu rubyiruko barangiza kwiga bitekerereza kujya kuba i Kigali ntakindi, nyamara bakoresheje ukujijuka baba bamaze kugira bakora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yababyarira umusaruro.

Yabagiriye inama yo guca bugufi, bakareka kwirukira Kigali bajya gukora akazi ka make ahubwo ngo bafate ubumenyi bafite begere ababyeyi babo bajye inama ku cyo bakora.

Nubwo aba babyeyi bagaya urubyiruko rwirukira mu Mujyi, hari urwabumviye rushora mu buhinzi none ubu baratengamaye abandi batangiye gukirigita ku ifaranga.

Dusengimana Straton uyobora koperative y’abahinzi ya “Twigire muhinzi” ikorera mu Murenge wa Rukumberi yiganjemo urubyiruko ruhinga ku buso bungana na hegitari icumi, bagahinga urusenda rw’imiteja, amashaza y’imiteja, intoryi, karoti n’ibindi, avuga ko benshi muri bo bamaze gutera imbere.

Yitanzeho urugero agira ati “Mu gihe cy’ihinga sinshobora kubura nka miliyoni ebyiri nkuramo kandi wareba amafaranga nashoyemo ugasanga ni make cyane, mu biribwa nsaruramo menshi ni nk’urusenda rw’imiteja, amashaza y’imiteja, intoryi z’umweru n’ibindi kuko ibyinshi hano duhinga dufite isoko ryo hanze.”

Agira inama urundi rubyiruko kuyoboka inzira y’ubuhinzi ngo kuko ariyo yabafasha gutera imbere mu gihe gito mu gihe wabikoze ubishaka kandi ukabikora kinyamwuga.

Rurangwa Moses nawe uhinga urusenda rw’imiteja hamwe n’amashu avuga ko ku muntu w’urubyiruko ugifite imbaraga no gutekereza neza iyo akoze ubuhinzi abona amafaranga menshi.

Ati“Iyo wagiye mu buhinzi bikurinda kujya mu birangaza biri hano hanze nk’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi, ntabwo waba wiriwe mu murima ngo uveyo ubone umwanya wo kujya muri ibyo bikurangaza. Mu buhinzi dukuramo amafaranga yagufasha gukora n’ibindi wifuza nkanjye nihereyeho maze gukuramo inzu kandi mu gihe gito cyane.”

Yasabye urundi rubyiruko gutekereza cyane bakareba udushya turi ahandi tutari aho bavuka akaba aritwo bakora ngo naho kwirukira mu mijyi rimwe na rimwe bishobora gutuma badindira mu iterambere.

Nubwo ubuhinzi bukorwa n’abagera kuri 70 % mu Rwanda, bugira uruhare rwa 32 % ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ni ibyerekana ko hakenewe imbaraga nyinshi ngo urwo rwego rutezwe imbere rushorwemo imari hakoreshwe ikoranabuhanga bigizwemo uruhare n’urubyiruko rufite ubumenyi.

Kansangire Violette utuye mu Murenge wa Nasho akaba umwe mu bahinzi b’icyitegererezo mu Karere ka Kirehe, yagaye urubyiruko cyane cyane abanga gukora ubuhinzi
Amashaza y'imiteja Dusengimana agemura hanze y'igihugu yatumye atera imbere
Rurangwa Moses amaze kwiyubakira inzu abikesha guhinga urusenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .