Guverinoma y’u Rwanda ifite umushinga wo kuvugurura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri Kigali, hagamijwe gukemura ibibazo abagenzi bahura na byo, birimo gutegereza imodoka umwanya munini.
Iki kibazo gituma bamwe mu bagenzi bafata icyemezo cyo gutega moto, bakishyura amafaranga menshi ugereranyije n’ayo bakabaye bishyura mu gihe bateze imodoka za rusange.
BAD yatangaje ko abatega moto bakabaye bagabanyuka, aho kwiyongera, kuko ari moto ari kimwe mu biteza impanuka nyinshi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.
Umuyobozi wa BAD mu Rwanda, Aïssa Touré Sarr, yagize ati “Iri shoramari rizafasha mu gukuraho ibibangamiye n’ibishobora kuzabangamira serivisi yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, rinaharure inzira igana ku gutwara abantu n’ibintu kurambye, kunoze kandi kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
Muri uyu mushinga kandi harimo gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo byifashishwa muri iyi serivisi nka za gare zitajyanye n’igihe na parikingi zo ku mihanda, aho abagenzi bazitegerereza.
Biteganyijwe ko aho abagenzi bategerereza imodoka no kuri za gare hazasakarwa kugira ngo batazajya banyagirwa, kandi hakazaba hatekaniye buri wese, by’umwihariko ababyeyi batwite, abonsa n’abafite ubumuga.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu Rwanda mu 2022 rigaragaza ko kugeza muri uwo mwaka, Kigali yari ituwe na miliyoni 1,74. Iteganyamibare rigaragaza ko mu 2050, bashobora kuzaba bageze kuri miliyoni 3,8.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!