BAD yacyeje gahunda z’u Rwanda zo guteza imbere abagore mu ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,BAD, yashimye gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zo guteza imbere umugore mu ikoranabuhanga ivuga ko ibindi bihugu bikwiye kurukuraho isomo.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika kiza mu 10 bya mbere mu kuziba icyuho cy’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum ya 2020.

Rwashyizwe ku mwanya wa Kane mu cyiciro cya Politiki , hagendewe ku umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma.

U Rwanda kandi rwabaye igihugu cyiza cyo gukoreramo umushinga wa BAD wiswe ‘Coding for Employment initiative, watangijwe mu 2018 kimwe no mu bihugu bya Nigeria, Kenya, Côte d’Ivoire na Senegal.

Gahunda ya Coding for Employment initiative yubatse ibigo 130 by’ikoranabuhanga muri Afurika bihugura urubyiruko 234 000 ku kwihangira imirimo. Ni gahunda izafasha urwo rubyiruko guhanga imirimo irenga miliyoni 9.

Hendrina C. Doroba, Umuyobozi mu ishami rishinzwe uburezi, n’umurimo muri BAD, yasobanuye uburyo u Rwanda ruteza imbere abagore mu ikoranabuhanga.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yabaye indashyikirwa mu guteza imbere umugore mu ikoranabuhanga no mu bijyanye na siyansi, Ikoranabuhanga, n’Imibare (STEM) binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo gushyiraho Ishami rya Kaminuza ya Carnegie Mellon, Banki Nyafurika itera inkunga, aho abanyeshuri baturutse mu bihugu 17 bitandukanye bavoma ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga.

Yavuze kandi ko u Rwanda arirwo cyicaro cy’Ikigo Nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS) ubu kiri kwakira abagore n’abagabo.

Iyo Banki itera inkunga Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda [koleji y’ubumenyi n’Ikoranabuhanga] imaze igihe itanga abagore b’abayobozi mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga.

Yashimye kandi uburyo Guverinoma y’u Rwanda ishyigikira amarushanwa ya Miss Geek Rwanda, agamije gushishikariza abakobwa bari mu mashuri, mu mujyi no mu byaro guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Uruhare rwa Banki Nyafurika Itsura amajyambere

Banki nyafurika yafashe ingamba yo kubaka ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’indashyikirwa mu Rwanda ‘Coding for Employment centre in Rwanda’ mu rwego rwo guhuza imbaraga n’ishuri ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa mu Rwanda ‘Rwanda Coding Academy’ binyuze mu nkunga y’ibikoresho, no guhugura abarimu.

Ishuri ryatangiye muri Mutarama 2019 icyiciro cya mbere kigiye mu mwaka wa Kabiri.

Uretse ubufatanye na Rwanda Coding Academy, binyuze muri gahunda Coding for Employment initiative, BAD yateguye amahugurwa y’iminsi ibiri kuri ba rwiyemezamirimo b’abakobwa mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko Youth Conneckt mu 2018, aho abarenga 200 bahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kuzamura ibikorwa byabo.

Amahugurwa yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo b’abagore kimwe n’abanyeshuri bo mu mashuri y’abakobwa i Kigali.

BAD isanga hari amasomo ibindi bihugu byakura ku Rwanda

Hendrina C. Doroba yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yabaye intangarugero mu kwihutisha no kwegereza serivisi abaturage hakoreshejwe urubuga rw’ikoranabuhanga rwa Irembo no gushimangira gahunda z’ikoranabuhanga zirimo iyo gushyigikira gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga “Smart Africa”.

Nubwo hari ahakiri ibyuho, u Rwanda rufite intego zo kwagura no gushyiraho urubuga rusesuye rw’Ikoranabuhanga mu mishinga itandukanye irimo Kigali Innovation City igamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika. Uyu nawo Banki Nyafurika Itsura amajyambere ikazawutera inkunga.

U Rwanda rwanafunguye amarembo ku bashoramari ry’imishinga itandukanye kandi ruha ikaze imishinga yabo harimo sosiyete ya Zipline yazanye indege nto zikoreshwa mu buvuzi, zimaze kumenyerwa mu bikorwa byo gutwara amaraso.

Guteza imbere abagore n'abakobwa ni bimwe mubyo u Rwanda rushimirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .