00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babwirwaga ko gusiga amarangi ari iby’abagabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Umugwizawase Delphine na Nishimwe Dusabe Henriette bifashishije politiki ya leta y’u Rwanda bagaragaje icyo bashoboye, binjira mu mirimo y’ubwubatsi, aho bashinze Ubudasa Wall Paints.

Ubudasa Wall Paints ni ikigo gikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye burimo ubuhanga budasanzwe.
Banakora ibindi byinshi bijyanye no kurimbisha inyubako zitandukanye.

Tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ni umunsi usanze umugore wo mu Rwanda yarateye intambwe igaragara mu buzima bwose bw’igihugu.

Bamwe mu bitinyutse barimo Dusabe na Umugwizawase bashinze Ubudasa Wall Paints. Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bagaragaje ko gusiga amarangi bakuze babikunda baza kujya kubyiga mu bihugu bitandukanye.

Umugwizawase avuga ko biyemeje guhinyuza abafite imyumvire y’uko nta mugore ukwiye kurira igikwa ngo yubake cyangwa asige amarangi.

Ati “Icya mbere dushingiraho ni icyizere umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame yaduhaye cyo kwitinyuka, tukumva ko byose tubishoboye. Byaduteye imbaraga zo kumva ko mu gihe dufite ubwenge buzima, amaboko, ubushobozi, n’ibyo bamwe bumva ko byaremewe abagabo natwe twabikora. Twarabikoze, turabishobora kandi tubikora neza”.

Asobanura ko ikigaragaza ko bashoboye, ari imishinga y’inyubako ikomeye bamaze gukora kandi neza irimo ibitaro bikuru bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, inyubako nshya ya Norrsken i Kigali, inyubako ya Radiant, Umudugudu wa Batsinda, inzu z’Abongereza ziri i Gahanga, amahoteli n’indi mishinga.

Ati “Icyizere tugirirwa kitwereka ko umwari n’umutegarugori adakwiye kwitinya, byatumye twumva ko dushoboye kandi bidutera ishema ryo kumva ko twakomeza gutera imbere tukajya no mu bindi bihugu bakabona ko abagore dushoboye”.

Nishimwe avuga ko bakimara gutangiza Ubudasa Wall Paints bahuye n’abantu benshi babaca intege babereka ko gusiga amarangi ari imirimo y’abagabo gusa, ibyatumye biyemeza guhugura abagore benshi ngo bahinyuze iyo myumvire.

Ati “Twatangiye guhugura urubyiruko rwiganjemo abakobwa. Twabikoze mu buryo bwo gushyigikira abakobwa kuko burya bafite ingufu ni uko batabona ubashyigikira. Barabikunze baraza tubura uwo dusiga bose tubaha akazi uko bari 40”.

Nishimwe avuga ko umwihariko wo guteza imbere umugore mu Ubudasa Wall Paints, ukomeje kuko hari abavuye mu bushomeri, ababyariye mu ngo bari barihebye bahugurwa bagahabwa akazi uyu munsi bakaba bishimye.

Ati “Turifuza guha amahirwe abagore n’abakobwa ku buryo 80% bazaba ari bo bakora. Niyo mpamvu turi kwigisha benshi ngo tuzagere kuri iyo ntego”.

Kugeza ubu, iyi sosiyete imaze gutunganya inzu zirenga 300, aho yatangiye gushaka uburyo bubaka izabo aho kuvugurura izubatswe n’abandi.

Ubudasa Wall Paints ikoresha abakozi b’ingeri zose barimo abize, abatarize n’abacikirije amashuri kandi buri wese ashobora kwihaza mu byo akenera buri munsi.

Umugwizawase avuga ko iki ari ikimenyetso ko “Umwuga wose ushyizeho amaboko, umutima n’urukundo, ugenda neza kandi ukagutunga”.

Nibura nk’umuntu usiga amarangi ugitangira ahembwa guhera ku bihumbi 10Frw, umaze kuzamura urwego agahembwa ibihumbi 15Frw. Ikoresha abakozi bari hagati ya 200 na 300.

Umugwizawase ati “Uyu munsi twizihiza umunsi w’umugore, abagore nibumve ko bashoboye kandi imirimo yose bayikora ikabateza imbere. Nibitinyuke barashoboye kandi igihugu cyacu cyaduhaye amahirwe”.

Muri rusange, Ubudasa Wall Paints ni ikigo gikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye burimo ubuhanga budasanzwe.

Banakora ibindi bitandukanye bifasha inyubako n’inzu z’abantu kugaragara ku mu buryo bw’agatangaza ari na cyo kibaraje ishinga.

Bafasha abantu gutegura inyubako zabo, bareba ibiberanye nazo kugeza ku mitako n’ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw’akataraboneka, bakagira n’inzugi zo mu nzu zidasanzwe mu Rwanda.

Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y’amarangi wakoresha bakayavangira umukiriya uko abyifuza kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.

Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw’amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y’urutare, ikirunga cyangwa ikindi cyose gikomatanya umuco n’iterambere.

Inyubako ya Radiant yasizwe amarangi na Ubudasa Wall Paints
Ibitaro bya Munini biri mu Karere ka Nyaruguru
Ibitaro bya Munini byasizwe amarangi na Ubudasa Wall Paints yatangijwe n'abagore
Ibikoni byiza ni umwe mu mwihariko wa Ubudasa Wall Paints
Abagore ntibagitinya kurira igikwa bagasiga amarangi
Abagore bazwi mu kugira isuku bityo bigatuma gusiga amarangi biborohera
Abagore bagaragaje ko bashoboye gusiga amarangi
Ubudasa Wall Paints ifite inzugi zigezweho
Imwe mu nyubako y'amacumbi yakozwe na Ubudasa Wall Paints
Ubudasa Wall Paints ifite intego yo kuba 80% by'abakozi ari abagore
Ubwiza bwa Norrsken Kigali bwashyizweho akaboko n'Ubudasa Wall Paints
Ubudasa Wall Paints yahaye umwihariko abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .