00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yishimiye guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 March 2025 saa 07:59
Yasuwe :

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahamoud Ali Youssouf, yatangaje ko yishimiye guhura kwa Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha ku wa 18 Werurwe 2025, bahuzwa n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.

Abakuru b’ibihugu bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) yo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi byasobanuwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yagize iti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa no guhagarika imirwano, nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijweho mu nama ziheruka.”

Iyi Minisiteri yavuze ko “Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe muri iki gihe.”

Mahamoud kuri uyu wa 19 Werurwe yagaragaje ko ubushake abakuru b’ibihugu bagaragaje bugaragaza ubuyobozi bwiza n’agaciro buri wese aha amahoro, umutekano n’ituze mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Ibiro bye byagize biti “AU ishyigikiye ko ibisubizo bya Afurika bikemura ibibazo bya Afurika, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Luanda na Nairobi. Ibiganiro bya Doha byabaye mu mwuka mwiza w’ibitekerezo byubaka, bihura n’izi ntambwe kandi byuzuza ingamba zashyizweho n’akarere.”

Mahamoud yasabye u Rwanda na RDC kugendera mu murongo watangiwe i Doha, bikifatanya mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’amahoro yafashwe, yizeza ko Komisiyo ya AU izakomeza kubishyigikira.

Perezida Kagame na Tshisekedi baherukaga guhuza na Emmanuel Macron muri Nzeri 2022, ubwo bari i New York.

Sheikh Tamim wa Qatar yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi
Mahmoud Ali Youssouf yasabye u Rwanda na RDC kugendera ku murongo wafatiwe i Doha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .