Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha ku wa 18 Werurwe 2025, bahuzwa n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani.
Abakuru b’ibihugu bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) yo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC.
Ibi byasobanuwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yagize iti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa no guhagarika imirwano, nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijweho mu nama ziheruka.”
Iyi Minisiteri yavuze ko “Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe muri iki gihe.”
Mahamoud kuri uyu wa 19 Werurwe yagaragaje ko ubushake abakuru b’ibihugu bagaragaje bugaragaza ubuyobozi bwiza n’agaciro buri wese aha amahoro, umutekano n’ituze mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Ibiro bye byagize biti “AU ishyigikiye ko ibisubizo bya Afurika bikemura ibibazo bya Afurika, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Luanda na Nairobi. Ibiganiro bya Doha byabaye mu mwuka mwiza w’ibitekerezo byubaka, bihura n’izi ntambwe kandi byuzuza ingamba zashyizweho n’akarere.”
Mahamoud yasabye u Rwanda na RDC kugendera mu murongo watangiwe i Doha, bikifatanya mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’amahoro yafashwe, yizeza ko Komisiyo ya AU izakomeza kubishyigikira.
Perezida Kagame na Tshisekedi baherukaga guhuza na Emmanuel Macron muri Nzeri 2022, ubwo bari i New York.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!