Umuganda wabereye mu Murenge wa Rusororo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, haterwa ibiti birimo iby’imbuto n’ibigamije kurimbisha umujyi nk’imikindo n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch, yagaragaje ko igikorwa cy’umuganda kuri bo bagikora bagamije gutanga umusanzu kuri sosiyete nyarwanda.
Ati “Twishimiye cyane ko twagize uruhare mu gikorwa nk’iki cy’umuganda. Kivuze byinshi, kandi ni igikorwa gihuje n’indangagaciro ziranga Atlantique Microfinance ari zo ubwubahane, ubufatanye no gukorera hamwe nka sosiyete.”
Yakomeje agira ati “Ni ikimenyetso gifatika kigaragaza ko hari uruhare tugomba kugira muri sosiyete dukoreramo. Ntabwo turi hano gusa nk’ikigo cy’imari ahubwo duhari nk’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubumuntu kandi dukwiye kugira uruhare rufatika muri byo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Umuhoza Rwabukumba Mado, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu rugendo rw’iterambere n’uburyo bifatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije inyungu rusange.
Yashimye abaturage bagize uruhare mu muganda, abasaba gukomeza kubungabunga ibiti byatewe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uteganya gutera ibiti miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere bityo ko abanya-Kigali bakwiye gukomeza kubitera no kubibungabunga.
Atlantique Microfinance Plc ni ikigo cy’Imari iciriritse cyahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda na Banki Nkuru y’Igihugu mu mpera za 2019.
Mu gihe cy’imyaka itanu mu Rwanda, Atlantique Microfinance imaze kubaka izina mu guteza imbere urwego rw’imari rudaheza.
Icyo kigo gishamikiye kuri AMIFA Holdings isanzwe ikorera muri Maroc (Casablanca) ikaba imwe mu mashami ya BCP Group (Banque Centrale Populaire du Maroc).
Kugeza ubu Atlantique Microfinance PLC ifite amashami atandatu mu Rwanda ndetse ikaba itegenya gufungura andi mu tundi turere. Kuri ubu ifite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya YYUSSA City Center izwi nko kwa Makuza Peace Plaza.
AMIFA S.A ikorera mu bihugu bya Afurika birimo Côte d’Ivoire, Mali, Sénégal, Burkina Faso, Gabon, Guine, Madagascar n’u Rwanda.
Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!