Imibare igaragaza ko abantu bagera kuri 15.9% mu Rwanda bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri ku gipimo cyo hejuru, nyamara iyi ndwara ntiyitaweho neza nk’uko bikwiye.
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na AstraZeneca byatangije umushinga ugamije guhashya indwara zitandura by’umwihariko umuvuduko w’amaraso, mu mushinga wiswe ‘Heart Health Africa’.
Uyu mushinga watangijwe na AstraZeneca muri Afurika ugamije guhashya indwara zitandura, kuri ubu uri gukorera mu bihugu umunani byo kuri uyu Mugabane birimo Kenya yinjiyemo mu 2014, Ethiopia, Tanzania, Ghana, Uganda, Côte d’Ivoire, Sénégal, u Rwanda na Nigeria bigiye gutangizwamo iyi gahunda mu minsi iri imbere.
Uyu mushinga witezweho kugira uruhare mu guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso, uzamara imyaka ibiri mu Rwanda ariko ishobora kongerwa bitewe ahanini n’umusaruro uzaboneka.
Ku ikubitiro, uzakorera mu turere dutatu twa Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu bikorwa bigamije gupima abantu umuvuduko w’amaraso ku buntu, kubakira ubushobozi abaganga, amahugurwa, ibikoresho mu buvuzi n’ibindi binyuranye.
Ubusanzwe gupima umuvuduko w’amaraso mu Rwanda ntabwo bihenze kuko umuntu ashobora kwishyura 1000 Frw cyangwa 300 Frw kandi bikaba biri muri serivisi zishobora kwishyura na mituweli.
Ibi nabyo ntabwo ari ibintu byoroshye kuko kenshi usanga nibura abantu basabwa kwipimisha umuvuduko w’amaraso mu Rwanda, uhereye ku bafite imyaka 35 kuzamura, bafite ibyago byinshi byo kuwurwara, bakabikora rimwe mu mwaka. Aba bangana na miliyoni eshatu.
Gusa ikibazo kivuka iyo umuvuduko w’amaraso warengeranye, aho uba ushobora gukurikirwa n’indwara z’umutima, stroke n’izindi zikomeye, ari naho umuntu akorerwa isuzuma hifashishijwe imashini zigezweho zishobora kureba mu bwonko, amafoto y’umutima n’ibindi bizamini usanga bihenze.
Ubwo hatangizwaga uyu mushinga, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira Virusi itera SIDA, Dr. Albert Tuyishime yavuze ko uyu mushinga uzashyigikira ubuvuzi bw’indwara zitandura.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda, indwara y’umuvuduko w’amaraso yibasira nibura 16.2% by’abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 65, aba bakaba bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Mu bantu bafite imyaka iri hejuru ya 35, abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ni 29% naho 46% by’abawufite bakaba batabizi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. Francois Uwinkindi, yagaragaje ko kimwe mu bibazo by’ingutu u Rwanda rufite ari ukuba abantu benshi barwaye indwara y’umutima, baba batabizi biturutse mu kutipimisha cyangwa kudasobanukirwa n’amakuru ajyanye n’iyi ndwara.
Yakomeje agira ati “Ikibazo usanga nibura 46% bafite umuvuduko w’amaraso bawugendana batawuzi bigatuma baza kwa muganga bafite ibimenyetso bikomeye bikatugora kubavura ngo babashe gukira. Ibyo byatumye dushyiraho gahunda y’imyaka itanu izatuma tugabanya impfu z’indwara zitandura nibura kuri 25% muri 2025.”
Iyi gahunda y’imyaka itanu ya RBC ikubiye mu bintu bine by’ingenzi biteganyijwe gukorwa, birimo ubukangurambaga bwimbitse, kongerera amavuriro ubushobozi bwo gusuzuma, gushaka ubushobozi buhagije bwo gufasha amavuriro binyuze mu kuzana abafatanyabikorwa batandukanye.
Igiteye inkeke kuri ubu ni uko mu bantu basaga miliyoni imwe barwaye umuvuduko w’amaraso, ibihumbi 80 gusa ari bo binjira muri gahunda yo gukurikiranwa mu mavuriro yabugenewe, ibi bikagaragaza ko hari icyuho kinini hagati y’imibare y’abipimisha n’abivuza.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa AstraZeneca, Ashling Mulvaney, yavuze ko bahisemo gukorana n’u Rwanda nyuma yo kubona ko iyi gahunda itanga umusaruro mu bihugu bindi yakorewemo.
Ati “Iyi gahunda ni umuyoboro kuri gahunda yo kwita ku buzima, itanga umusanzu wo kubaka ubudahangarwa burambye bw’inzego z’ubuzima binyuze mu guhugura abatanga serivisi z’ubuzima, bagatanga ubumenyi n’ubukangurambaga ku byongera ibyago by’indwara zitandura no gufasha inzego z’ubuzima kubona ibyangombwa bikenewe mu gupima no gukurikirana indwara y’ umuvuduko w’amaraso.”
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta witwa PATH, urajwe inshinga no gukuraho ubusumbane mu buvuzi ukaba umaze imyaka 40 ushinzwe.









Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!