Mu mukino ubanza wari wabereye mu Karere ka Rubavu, AS Kigali yari yabashije gutsinda ibitego bibiri byo hanze, ubwo umukino wari warangiye ari ibitego 2-2. Ibi bitego byo hanze nibyo byatumye AS Kigali ikomeza kuko amakipe yombi yanganyaga mu mikino yombi.
Mudeyi Sulaiman na Mutebi Rachid bari bamaze igihe bafasha Etincelles FC ntabwo babashije kubona igitego nubwo bagerageje amahirwe atandukanye. Ku munota wa 31, AS Kigali yagize ikibazo cyo kuvunikisha umuzamu Bate Shamiru wasimbuwe na Ntwari Fiacre, gusa ibi ntabwo byahaye Etincelles amahirwe yo kuboneza mu rushundura rwa AS Kigali.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana, gusa AS Kigali ikomeza kugenzura umukino neza. Ku munota wa 75, Justin Kakule Mukata wa Etincelles yaje guhabwa ikarita itukura, nyuma y’ikosa yari amaze gukorera Mugheni Kakule Fabrice.
Mu minota ya nyuma, Etincelles yagerageje gusatira cyane izamu rya AS Kigali ndetse Mudeyi Sulaiman aza guhusha uburyo bwa nyuma bw’umukino, birangira ikipe ye isezerewe.
Indi kipe yakomeje ni Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 i Gicumbi.
Muri rusange, amakipe amaze kugera muri ¼ ni Police FC, Etoile de l’Est, Marines FC, Gasogi United, Bugesera FC na AS Kigali.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!