00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola yavuye mu buhuza ku mutekano wo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 March 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Leta ya Angola yatangaje ko yavuye mu buhuza bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Ibiro bya Perezida wa Angola kuri uyu wa 24 Werurwe 2025 byasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo iki gihugu kiyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyibande ku birebana n’umugabane muri rusange.

Mu byo Angola ishaka kwibandaho, nk’uko yabitangaje, ni amahoro n’umutekano ku mugabane wose, iterambere ry’ibikorwaremezo, isoko rusange, kurwanya ibyorezo no guteza imbere ubukungu, imibereho n’ubutabera.

Ibiro bya Perezida byasobanuye ko ku bufatanye na Komisiyo ya AU, mu minsi iri imbere hazashakishwa igihugu gishyigikiwe n’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kizasimbura Angola mu nshingano y’ubuhuza.

Olusegun Obasanjo, Uhuru Kenyatta na Hailemariam Desalegn bahawe inshingano yo gufasha abazitabira ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere, na bo bazagira uruhare mu guhitamo igihugu kizasimbura Angola.

Angola yatangiye iyi nshingano mu 2022 ubwo umubano wa RDC n’u Rwanda wazambaga, biturutse ku makimbirane ashingiye ku mutekano. Ibiganiro byahuje abahagarariye ibi bihugu byahagaze mu Ukuboza 2024, ubwo aba RDC bangaga kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Nyuma yo guhura na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 11 Werurwe, Perezida João Lourenço yatangaje ko ibiganiro bitaziguye hagati y’abahagarariye RDC na M23 bizatangira tariki ya 18 Werurwe.

Tariki ya 17 Werurwe, M23 yatangaje ko itacyitabiriye ibi biganiro byari kubera i Luanda bitewe n’ibihano abayobozi bayo bafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uwo munsi.

Ku munsi ibi biganiro byari gutangiriraho, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahurije Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i Doha, bashyigikira ko impande zishyamiranye ziganira nk’uko byemejwe na EAC na SADC.

Angola yahuzaga u Rwanda na RDC kuva mu 2022, gusa ibiganiro byahagaze mu Ukuboza 2024
Angola yashakaga guhuza RDC na M23 ariko ibihano uyu mutwe wafatiwe na EU byakomye mu nkokora ibiganiro byari biteganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .