Ubu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola nyuma y’aho ibiganiro byari guhuza abahagarariye M23 na Leta ya RDC ku wa 18 Werurwe 2025 bisubitswe “bitewe n’impamvu itunguranye”.
Yagize iti “Guverinoma ya Angola, mu bubasha bwayo nk’umuhuza, ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo iyi nama ibe vuba, ishimangira ko ibiganiro ari byo byonyine byazana amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.”
Ibi biganiro byasubitswe mu gihe intumwa za Leta ya RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ubwikorezi wabaye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa MLC, Jean-Pierre Bemba, zari zamaze kugera muri Angola.
Tariki ya 17 Werurwe, M23 yari yatangaje ko itakibyitabiriye bitewe n’ibihano abayobozi bayo batanu barimo Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, bafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
M23 yagaragaje ko ibi bihano bituma Leta ya RDC ikomeje ibikorwa byayo bigamije kwenyegeza intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu, kuko bisa n’aho uyu muryango mpuzamahanga ushyigikiye ko itajya mu biganiro by’amahoro.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Mu gihe bimeze bitya, ntabwo ibiganiro bishoboka. Kubera iyo mpamvu, ntabwo umuryango wacu uzakomeza kwitabira ibiganiro.”
Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku wa 18 Werurwe yahurije Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC i Doha, baganira ku mutekano w’akarere.
Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bigamije gushakira akarere umutekano urambye, by’umwihariko uburasirazuba bwa RDC.
Bagaragaje kandi ko ibiganiro bitaziguye hagati ya M23 na Leta ya RDC bikwiye kuba vuba kugira ngo bikemurirwemo impamvu muzi z’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!