Mu kiganiro mpaka cyatambutse kuri Acoli iTV kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, Mwenda yatangaje ko afite ibimenyetso bihamya ko Dr. Besigye yari afite umugambi wo kwica Perezida Museveni, birimo amajwi.
Uyu munyamakuru yatangaje ko ubwo Dr. Besigye yafatirwaga i Nairobi mu Ugushyingo 2024, Perezida Museveni yashoboraga gusaba abasirikare bakamwicirayo, ariko ngo kubera ubumuntu ntiyabikoze.
Umunyapolitiki Ibrahim Ssemujju Nganda yavuze ko Perezida Museveni ari kugerageza gucecekesha abanyapolitiki batavuga rumwe na we nka Dr. Besigye, yifashishije iterabwoba no kubafunga.
Mwenda wari warakaye yasubije Ssemujju ati “Umuntu wanyu Besigye yateguraga kwica Museveni. Museveni ni ikiremwamuntu. Iyo mba ndi mu bubasha bwa Museveni, ntabwo nari kwemerera uriya mugabo gukomeza kubaho.”
Dr. Besigye akurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda. Ni ibyaha bifitanye isano n’umugambi ashinjwa wo guhirika ubutegetsi bwa Museveni.
Uyu munyamakuru wabwiye Ssemujju ko Dr. Besigye yashakaga gukora ibinyuranyije n’amategeko, bityo ko na Perezida Museveni yashoboraga gukora ibinyuranyije na yo, akamwica mu ibanga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!