Muri Mutarama 2024, Ampersand yasobanuye ko yabonye igishoro cya miliyoni 19,5 z’amadolari ikesha ikigega gifasha imishinga itangiza ibidukikije, EIF (Ecosystem Integrity Fund) n’ibindi bigo by’ishoramari.
Icyo gihe, yasobanuye ko aya mafaranga arimo inkunga n’inguzanyo azayifasha mu kongera umubare wa batiri za moto, kongerera imbaraga ubushakashatsi bujyanye no gukora batiri zigezweho no gukora ikoranabuhanga ryafasha mu koroshya imirimo yayo.
Igishoro cy’inyongera Ampersand yatangaje kuri uyu wa 29 Kanama 2024, igikesha ibigo by’ishoramari birimo AHL Venture Partners, Everstrong Capital na Beyond Capital Ventures bikorera mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Yagize iti “Twishimiye gutangaza igishoro gishya cyaturutse muri AHL VP, Everstrong Capital ndetse n’icyo Beyond Capital yongeye gutanga, byazamuye amafaranga twabonye mu mezi 12 ashize, agera kuri miliyoni 21,5 z’amadolari ya Amerika.”
Iki kigo cyatangaje ko amafaranga cyabonye azagifasha mu mushinga wacyo wo kwagura ibikorwa byawo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba “aho abantu miliyoni 100 bakoresha moto ku munsi cyangwa bakazifashisha batanga serivisi.”
Ampersand yasobanuye ko gukoresha moto zayo zikoresha amashanyarazi bihendutse ku gipimo cya 45% ugereranyije n’izikoresha peteroli, kandi ko amahirwe yazo yo kutanduza ikirere ari ku gipimo cya 75%.
Umuyobozi Mukuru wa Ampersand, Josh Whale, yagaragaje ko aya mafaranga iki kigo cyahawe ari ikimenyetso cy’icyizere abashoramari bagifitiye.
Ati “Aya mafaranga ni igihamya cy’icyizere cyinshi abashoramari bafitiye uburyo bwacu bw’ishoramari mu gihe dukomeje kwagura imbibi no guhanga udushya mu rwego rwa Afurika rukoresha amashanyarazi.”
Josh yasobanuye ko mu gihe imijyi yiyongera, Ampersand ifite intumbero yo guteza imbere ikoreshwa ry’amashanyarazi mu ishoramari ryo gutwara ibintu n’ibintu, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guharanira iterambere risukuye.
Ampersand yatangiye ibikorwa byayo mu 2019. Kugeza mu mpera za 2023, moto zayo zari zimaze kugera ku 1700. Iteganya ko umwaka wa 2024 uzarangira zigeze ku 10.000, mu 2033 zikazagera kuri miliyoni 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!