Amina Mohammed yiyemeje kuzana impinduka nziza mu muryango mpuzamahanga wita ku bucuruzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kanama 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Umukandida uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi, World Trade Organization, WTO Dr. Amina C. Mohammed yiyemeje kuzana impinduka mu mikorere y’uwo muryango ku buryo ukemura ibibazo by’ubucuruzi mpuzamahanga biriho.

Dr. Amina C. Mohammed, ni umukandida watanzwe na Kenya uri mu bahatanira gusimbura Roberto Azevêdo uzarangiza manda ye umwaka utaha.

Dr Mohammed yavuze ko akurikije ubunararibonye afite n’umuhate, byafasha WTO kugera ku mikorere y’ubucuruzi ihamye, iciye mu mucyo kandi idaheza.

Yavuze ko akurikije ibibazo by’ubucuruzi byugarije ubuhahirane mpuzamahanga, bigaragaza ko uwo muryango ugeze mu mayira abiri.

Yagize ati “Uri guhuhwa n’imiyaga iturutse mu byerekezo bitandukanye. Ukeneye gutabarwa ugasubizwa mu mwanya wahozemo. Mfite ubumenyi bukenewe haba muri dipolomasi, politiki no mu bya tekiniki mu kongerera imbaraga uyu muryango kugira ngo wongere ube umuryango ubereye abanyamuryango.”

Mu myaka 70 ishize, nibwo uyu muryango washinzwe, nyuma y’intambara ya kabiri y’isi n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu.

Kuva mu myaka ya 1950 kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, isi yari mu iterambere ry’ubukungu ridasanzwe kandi ubucuruzi bwabigizemo uruhare rukomeye.

Mohammed yavuze ko muri urwo rugendo, WTO yari ifite uruhare rukomeye mu iterambere, gusa ngo siko bikimeze.

Ati “WTO yagiye ivugururwa, bikurikiwe n’ubwiyongere bw’abanyamuryango mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubucuruzi. Ntabwo byari byoroshye gutandukanya WTO n’ubufatanye mu by’ubucuruzi mpuzamahanga. Nyamara uyu munsi, ubucuruzi mpuzamahanga bwugarijwe n’ibibazo bikomeye kurusha no mu gihe uwo muryango washingwaga.”

Amina asanga WTO ikeneye amavugurura dore ko avuga ko yo yinjiye mu bibazo na mbere y’uko Coronavirus itangira. Uburyo bwayo bwo kuba umuhuza w’ibihugu mu bucuruzi ngo bwarashegeshwe cyane mu myaka mike ishize.

Ibyo ngo byatumye ibihugu bitangira kwiyubakira ubundi buryo bw’imicururize bwatumye bisa nk’ibiri mu ntambara z’ubucuruzi.

Ati “Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo ishami rishinzwe gukemura amakimbirane muri uwo muryango ryavagaho. Ingaruka za coronavirus bigaragara ko zizarushaho kongera amakimbirane mu bucuruzi. Nta gihugu na kimwe kiri mu mwanya mwiza wo guhangana na Coronavirus cyonyine, nyamara ingamba z’ibihugu zo gukingira ubucuruzi bwabyo imbere mu gihugu zishobora gushyira mu kaga ubufatanye mu guhashya icyo cyorezo.”

Dr Amina Mohammed yiyemeje kuzana impinduka mu miyoborere ya WTO

Dr Mohammed yavuze ko WTO ikeneye amavugururwa kandi ibihugu binyamuryango bigahabwa umwanya kugira ngo umuryango utange umusanzu wayo mu kwihutisha izahuka ry’ubukungu hubakwa ubukungu butajegajega.

Ati “Ikibazo gikomeye gikeneye umuti ni uburyo bwo kuvugurura WTO ku buryo igira uruhare rwa nyarwo mu iterambere mpuzamahanga ku nyungu z’abanyamuryango bayo bose. Dukwiriye kurenga ibi bihe by’ubwihebe tukinjira mu kindi cyiciro cy’ibyiringiro. Kuzahura ubucuruzi niwo musingi wo kuzahuka k’ubukungu ku isi.”

Yavuze ko WTO ikeneye kongera kujya mu biganiro byubaka, byemerera abantu kuzana ibitekerezo bishya ntawe uhejwe. Yatanze urugero rw’uburyo ubucuruzi bwabaye inzira y’iterambere mu myaka yashize, bugatuma abantu hafi miliyari imwe bava mu bukene.

Ati “Ibi byakunze kuko abanyamuryango babonye ko ubucuruzi atari unguka mpombe. Bumvise neza ubwumvikane mu bucuruzi aribwo bukenewe kandi bwunguka. Buri banyamuryango bakwiriye gufungirirana amarembo bakaharanira ubworoherane.”

Yakomeje agira ati “Dukeneye WTO itabera kandi ishyira mu gaciro buri rwego rw’iterambere ry’ubukungu rya buri munyamuryango. Buri banyamuryango ba WTO bakwiriye gutanga umusanzu wabo kugira ngo umuryango uvugururwe kandi wongererwe imbaraga zituma uhangana n’ibibazo bihari ku nyungu za bose.”

Yavuze ko natorerwa kuyobora uwo muryango, azaharanira ko habaho amavugururwa kandi amajwi y’abanyamuryango agahabwa agaciro.

Ati “Ndamutse ntorewe kuyobora WTO, nzakorana n’abanyamuryango bose kugira ngo hakorwe amavugurura abereye umuryango. Ibikorwa by’Umuyobozi Mukuru bishobora kugira uruhare mu gutuma umuryango ukomeza kujya mbere. Nzakoresha uyu mwanya n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo mfashe WTO kugira uruhare mu iterambere ry’isi.”

Dr Amina Mohammed afite ubunararibonye mu miyoborere n’ubucuruzi mpuzamahanga. Niwe mugore wa mbere wayoboye Inama rusange ya WTO mu 2005, ari narwo rwego rukuru rufata ibyemezo muri uwo muryango.

Ubwo yari ayoboye iyo nama, yagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ibihugu biri mu nzira y’amjyambere.

Havuguruwe amasezerano agamije gufasha ibihugu bidafite inganda zikomeye kugira ngo zigire inganda zikora imiti yo kuvura ibyorezo nka SIDA n’igituntu. Niwe mugore wa mbere wahagarariye inyungu za Afurika muri WTO no mu mashami ya Loni.

Mohamed yabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya guhera mu 2008 kugeza mu 2011. Yagize uruhare mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryatumye mu 2010 hatorwa Itegeko Nshinga rishya rya Kenya. Yagize uruhare mu mavugurura y’inzego z’amategeko y’ingenzi mu mateka ya Kenya

Yabaye umunyamabanga wungirijwe w’Umuryango w’Abibumbye, aba n’umuyobozi wungirije wa porogaramu ya Loni yita ku bidukikije, UNEP guhera mu 2011 kugeza mu 2013.

Amina kandi yagize indi myanya itandukanye muri Guverinoma ya Kenya nk’aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Uw’uburezi, uw’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Siporo, umuco n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .