Amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Amerika yavugaga ko icyo gihugu cyahaye Ukraine amakuru y’ubutasi yatumye imenya neza aho ubwo bwato buri, maze ingabo z’icyo gihugu zikaburasaho, bukaza no kurohama.
Ubu bwato bwari mu mato akomeye y’u Burusiya, bukaba bwari bushinzwe gufasha ingabo z’icyo gihugu ziri kurwana muri Ukraine, bugemura ibyo kurya n’intwaro ku basirikare.
Amakuru aturuka mu Burusiya yavugaga ko ubu bwato bwarohamye bitewe n’ikirere kitari kifashe neza, hakiyongeraho ko bwafashwe n’inkongi y’umuriro bugashya.
Umuntu umwe yamaze gutangazwa ko yaguye muri iyi mpanuka, abandi 27 baburiwe irengero, mu gihe abandi 396 barokotse.
Amerika isanzwe itera inkunga Ukraine mu ntambara iri kurwanamo n’u Burusiya, aho icyo gihugu gitanga intwaro ndetse Perezida Joe Biden aherutse gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu kumugenera miliyari 33$ zo gukomeza gushyigikira Ukraine muri iyi ntambara.
Gusa gutanga amakuru y’ubutasi yifashishwa mu gusenya ibikoresho by’u Burusiya no kwica abasirikare babwo, ni ikintu kidasanzwe gishobora gutuma u Burusiya bifata Amerika nk’umwanzi uri kugira uruhare mu ntambara, bityo ibi bihugu byombi bikaba bishobora kwesurana.
Itangazo ryaturutse muri Pantagon rivuga ko “Amerika itagira uruhare mu byemezo bya Ukraine byo kurasa amato y’intambara y’u Burusiya, cyangwa ibyo kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare. Ntabwo twari tuzi ko Ukraine ifite intego yo kurasa ubwato [bw’u Burusiya].”
Amerika kandi ivuga ko amakuru y’ubutasi iha Ukraine ari ayemewe n’amategeko mpuzamahanga, kandi ko ari make.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!