Byatangajwe n’umudipolomate ushinzwe umubano wa Amerika na Afurika, Ambasaderi Troy Fitrell, ubwo yari mu nama yo kubyaza umusaruro umutungo kamere wo muri RDC.
Ambasaderi Fitrell yasobanuye mu cyumweru gitaha, amatsinda ya tekiniki azafasha impande zirebwa n’ibi biganiro kugera mu kindi cyiciro kiganisha ku masezerano y’amahoro, kandi ko na Qatar izaba ihari.
Intambwe zose zitezwe zishingira ku mahame u Rwanda, RDC na Amerika byemeranyijeho muri Mata 2025, azafasha ibi bihugu kugirana ubufatanye buzatuma haboneka amahoro arambye.
Yagize ati “Twakoze aya mahame. Ubu twajyaga impaka ku gushyira aya mahame mu ngiro. Turacyategereje amasezerano y’amahoro muri Kamena cyangwa se Nyakanga.”
Uyu mudipolomate yavuze ko nta gikwiye gukereza aya masezerano y’amahoro, ati “Icyo Amerika yashyize ku meza ni ingengabihe ikarishye, y’ukuri. Nta gikwiye kubitinza. Niba tugiye kubikora, tubikore ubu. Ntabwo dukwiye gutegereza ameza atandatu kugira ngo habe indi nama.”
Nyuma y’aho u Rwanda na RDC byemeranyije ku mahame ngenderwaho, Perezida Donald Trump wa Amerika yagaragaje ko afite icyizere ko ibi bihugu bizagera ku masezerano y’amahoro kandi ko n’ibihugu bituranye bizabyungukiramo.
Ambasaderi Troy yashimangiye ko u Rwanda na RDC ari byo byasabye Amerika kubihuza, kuko byari byizeye ko izabifasha gukemura amakimbirane bifitanye vuba, bityo ko na yo iharanira ko iyi ntego yagerwaho bidatinze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!