Amerika yifurije u Rwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge n’uwo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifurije u Rwanda n’Abanyarwanda amahoro n’uburumbuke mu gihe bizihiza imyaka 58 ishize babonye ubwigenge, n’imyaka 26 bibohoye.

Tariki ya 1 Nyakanga nibwo u Rwanda ruzirikana igihe rwaboneye ubwigenge naho tariki 4 Nyakanga ruzihiza Umunsi wo Kwibohora.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko imyaka yakurikiye ukwibohora, u Rwanda rwakoze byinshi, ruza ku isonga mu Karere mu guteza imbere abagore, iterambere ry’ubukungu, ubuvuzi kuri bose, uburezi no kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Yaboneyeho gukomeza kwifuriza u Rwanda amahoro n’uburumbuke mu bihe biri imbere.

Ati “Muri iki gihe mwizihiza Ubwigenge no Kwibohora, ibyifuzo byanjye ku Banyarwanda ni ugukomeza kwishimira amahoro n’uburumbuke mu myaka iri imbere.”

Umubano w’u Rwanda na Amerika usanzwe uhagaze neza ndetse icyo gihugu kiza mu bitera u Rwanda inkunga ikomeye mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mike Pompeo yifurije u Rwanda gukomeza kugira amahoro n'uburumbuke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .