Ubu busabe Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas Greenfield, yabugejeje kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2024.
Ambasade ya Amerika muri Loni yagize iti “Ambasaderi Thomas-Greenfield yashimiye Minisitiri Kayikwamba ku bw’inshingano yahawe, asaba guverinoma ya RDC kuguma mu murongo w’ibyo yemeye mu biganiro bya Luanda.”
Yasobanuye kandi ko Ambasaderi Greenfield yagaragaje ko uburyo bwo guhagarika imirwano bukwiye gukomeza kubahirizwa, nk’uko byemejwe mu nama tekiniki yahuje RDC n’u Rwanda.
Iti “Yashimangiye akamaro ko kubahiriza gahunda yose yemeranyijweho yo guhagarika imirwano ubwo habaga inama tekiniki hagati ya RDC n’u Rwanda.”
Ambasaderi Greenfield yanagaragaje ko ari ngombwa ko RDC n’u Rwanda bikomeza ibiganiro bigamije kubungabunga amahoro mu karere, yizeza ko Amerika yiteguye gutanga ubufasha mu biganiro by’amahoro.
RDC isabwe kubahiriza ibyo yemeye nyuma y’aho tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo ibiganiro bya Luanda byari byasubukuwe, Minisitiri Kayikwamba yanze uburyo bwateguwe na Angola bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje ko Kayikwamba yanze ubu buryo, agira ati "Twari twiteguye gusinya ariko Minisitiri Congo arabyanga. Yabanje kugira icyo avuga kuri raporo maze nyuma, amaze kubaza, aragaruka, atubwira ko atemera iyo raporo.”
Raporo Minisitiri Nduhungirehe yavuze ni iyakozwe n’inzobere mu iperereza z’u Rwanda, iza RDC na Angola, muri Kanama 2024 ubwo zari zimaze kwemeranya ku buryo bwo gusenya umutwe wa FDLR.
Minisitiri Kayikwamba yanze ubu buryo mu gihe raporo zitandukanye za Loni zigaragaza ko ingabo za RDC zikomeje gukorana n’uyu mutwe mu mirwano zihanganyemo na M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Icyakoze, nyuma y’aho habayeho ubwumvikane buke, Angola yagaragaje ko yateganyije ikindi cyiciro cy’ibiganiro bya Luanda bizaba muri uku kwezi k’Ukwakira 2024.
Angola igaragaza ko yifuza ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zazagera ku bwumvikane bwazatuma Perezida João Lourenço ahuza Paul Kagame na Félix Tshisekedi, bakagirana amasezerano y’amahoro azakemura mu buryo burambye ibibangamiye umutekano w’akarere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!