Amerika yasabye iperereza ryigenga kuri Perezida wa BAD ushinjwa icyenewabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye inama y’ubutegetsi ya Banki nyafurika itsura Amajyambere , BAD, gukora iperereza ryigenga ku muyobozi wayo Akinwumi Adesina ushinjwa icyenewabo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Banki Nkuru muri Amerika, Steven Munchin yandikiye inama y’ubutegetsi ya BAD agaragaza ko batemera umwanzuro iyo nama yafashe wo guhagarika iperereza ku byo Akinwumi ashinjwa.

Mu ibaruwa Mnuchin yandikiye Perezida w’inama y’ubutegetsi ya BAD, Niale Kaba, yavuze ko batemera na gato umwanzuro wafashwe wo guhanagura amakosa yose Akinwumi yashinjwaga.

Hari hashize iminsi Akinwumi ashinjwa ikimenyane muri BAD. Mu byumweru bibiri bishize, komite ishinzwe imyitwarire muri iyo banki yagaragaje ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite.

Banki nkuru ya Amerika, umwe mu banyamigabane ba BAD yatangaje ko itemera umwanzuro wafashwe na komite, ko hakenewe irindi perereza ryimbitse kandi ryigenga.

Akinwumi w’imyaka 60, ni we mukandida rukumbi ku buyobozi bwa BAD mu matora ateganyijwe muri Kanama 2020, aho azaba ashaka manda ya kabiri.

Amerika yatangaje ko batemera neza uburyo iperereza rya komite ishinzwe imyitwarire ryagenze.

Mnuchin yagize ati “Turabasaba gutangiza irindi perereza ryimbitse ku byaha ashinjwa, hifashishijwe abakora iperereza bigenga baturutse hanze kandi bafite ubunararibonye.”

Hari itsinda ry’abantu baherutse gushinja Akinwumi guha akazi benewabo no kubashyira mu myanya myiza muri BAD.

Amerika yavuze ko kuba ari we mukandida rukumbi mu matora ateganyijwe, akaba ashinjwa ibirego bikomeye gutyo hakenewe irindi perereza.

BAD ni imwe muri Banki nyafurika zikomeye ku mugabane. Igizwe n’ibihugu 54 binyamuryango n’ibindi 27 byo muri Amerika zombi, u Burayi na Aziya.

Amerika yatangaje ko batemera neza uburyo iperereza rya komite ishinzwe imyitwarire kuri Akinwumi ryagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .