Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ruzinduko aherutse kugirira mu bihugu by’akarere, Boulos kuri uyu wa 17 Mata 2025 yatangaje ko we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku mugambi FDLR ifite wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
FDLR ni umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomereza ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa RDC. Ubu ikorana n’ingabo za RDC, ndetse ni na zo ziyiha ibikoresho, amafaranga n’imyitozo ya gisirikare.
Leta y’u Rwanda yasobanuye ko FDLR yagabye muri iki gihugu ibitero bigera kuri 20 kuva mu 2018, ishyira ku mupaka ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo gukumira ibindi byashoboraga gukurikiraho.
Izi ngamba kandi zagiyeho nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC atangaje mu mpera za 2023 ko asafasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, akanateguza ko azasaba Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo kurushozaho intambara.
Boulos yatangaje ko mu kiganiro cyiza yagiranye na Perezida Kagame, yashimiye u Rwanda ubushake rufite bwo gutanga umusanzu wafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro.
Ati “Rwose twaganiriye kuri FDLR n’ibibazo ishobora guteza. Iki ni igice gikomeye cy’amasezerano y’amahoro. Ni ikintu cy’ingenzi ku ruhande rw’u Rwanda kandi ni igice cy’ingenzi kuri gahunda y’amahoro.”
Mu biganiro bya Luanda byahurije u Rwanda na RDC i Luanda muri Angola, impande zombi n’umuhuza mu mwaka ushize zemeranyije ko umutwe wa FDLR ugomba gusenywa hifashishijwe imbaraga za gisirikare, abarwanyi bawo bazifuza gutaha, bagataha.
Boulos yagaragaje ko Amerika ishyigikiye uyu mwanzuro kandi ko izakomeza gukorana n’impande bireba kugira ngo FDLR isenywe. Yashimangiye ko igihugu cyabo gishyigikiye ubusugire bw’u Rwanda na RDC.
Ati “Nk’uko nabivugiye mu kiganiro nagiranye n’abanyamakuru i Kigali, icyo dushaka ni uko ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri gihugu kivugwa, si igihugu kimwe gusa, [bwubahirizwa].”
Yakomeje ati “Buri wese akwiye kumva amerewe neza [hashingiwe kuri] ayo mahame kandi ntakwiye guhungabanywa n’ibyo bibazo cyangwa se ibyo mu gihe kizaza.”
Ubwo Boulos yari mu Rwanda, yasuye ikigo cya Mutobo cyakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Yahuye n’abahoze muri FDLR baherutse kuva mu burasirazuba bwa RDC, bamuha ubuhamya bw’ubuzima babagamo.
Mu barwanyi baganiriye na Boulos, harimo Maj Ndayambaje Gilbert watashye mu Rwanda tariki ya 1 Werurwe 2025. Uyu yashimangiye ko FDLR ari umutwe ingabo za RDC zishingikirizaho cyane mu ntambara zihanganyemo n’ihuriro AFC/M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!