00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yafatiye ibihano Corneille Nangaa na Bisimwa, ishinjwa kubogama

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 July 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bertrand Bisimwa umwungirije akaba na Perezida wa M23, ishinjwa kurenga ku nshingano y’ubuhuza.

Undi wafatiwe ibihano ni Colonel Charles Sematama, komanda wungirije w’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibiro bya Amerika bishinzwe umutungo byasobanuye ko uyu mutwe ukorana na AFC.

Ibi biro bisobanura ko AFC n’imitwe iyishamikiyeho irimo M23 na Twirwaneho byahungabanyije umutekano w’uburasirazuba bwa RDC, bibangamira ikiremwamuntu, bitera ubuhunzi bw’abaturage bagera kuri miliyoni 1,5.

Brian Nelson uyobora ishami rishinzwe ubutasi ku ifaranga no kurwanya iterabwoba, yagize ati “Twamaganye AFC n’abayishamikiyeho barimo M23 ku bwo kwenyegeza aya makimbirane atera impfu, no kongerera umurego ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”

Ibi biro byasobanuye ko imitungo Nangaa, Bisimwa na Col Sematama baba bafite muri Amerika mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, igomba gufatirwa.

Amerika itangaje ibi bihano mu gihe isanzwe ari umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, ndetse muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024, yasabye ingabo za RDC na AFC/M23 guhagarika imirwano mu gihe cy’ukwezi.

Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yasobanuye ko impande zihanganye muri RDC zemeye aka gahenge kugira ngo “ububabare bw’abaturage bworohe hashyirweho uburyo bwagutse bwo guhagarika umwuka mubi.”

Nangaa yatangaje ko yababajwe no kubona igihugu cy’umuhuza cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane yo muri RDC, cyirengagiza inshingano cyafashe yo guharanira amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Igihugu gifite demokarasi ikomeye, gifite sitati y’ubuhuza twubaha mu kibazo kiri hagati ya AFC na Leta ya Kinshasa binyuze mu gahenge kakurikiranye inshuro ebyiri, ntigishobora kugendera ku muhamagaro mpuzamahanga gifite nk’intumwa y’amahoro n’umutekano ku Isi, cyane cyane cyifashishije umwanya uhoraho mu kanama k’umutekano ka Loni.”

Ibihano Amerika ifatiye Nangaa na Bisimwa bikurikiye ibyo yafatiye Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, mu Ukuboza 2023. Col Michel Rukunda alias Makanika wa Twirwaneho na we yafatiwe ibihano icyo gihe.

Amerika yafatiye Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa (iburyo) ibihano
Corneille Nangaa yatangaje ko Amerika yananiwe kubahiriza inshingano y'ubuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .