Amerika: Umugore wa mbere wari ugiye guhanishwa igihano cy’urupfu mu myaka 67, ashobora kurokoka

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 27 Ukuboza 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Lisa Montgomery, umugore w’Umunyamerika witegura guhanishwa igihano cy’urupfu mu minsi ya vuba, ashobora kuba ari umwe mu bariye Noheli neza kuko igihano cye cyigijwe inyuma, bikanamuhesha amahirwe y’uko gishobora kuvanwaho burundu.

Montgomery yahamwe n’icyaha cy’uko mu 2004 yishe Bobbie Jo Stinnett amunize, ubundi akamukura umwana mu nda yari ifite amezi umunani, akamujyana amwita uwe nyuma yo gusiga nyina ashizemo umwuka.

Montgomery yari yagiye kwa Stinnett nk’ushaka kugurayo imbwa bacuruzaga, ariko uyu mugore agenda yitwaje icyuma ari na cyo yakoresheje akura umwana wa Stinnett mu nda, muri kimwe mu bikorwa bya kinyamaswa byabayeho mu gihe cya vuba aho muri Amerika.

Uyu mugore yatwaye umwana amwita iwe, ndetse Polisi iza kumufata nyuma y’iminsi ibiri ari mu birori n’inshuti n’imiryango nk’umuntu wibarutse, atangira gukurikiranwa atyo.

Mu 2007 uyu mugore yahamijwe icyaha ndetse nyuma y’aho aza gukatirwa igihano cy’urupfu.

Uyu mugambi ariko wajemo agatotsi ubwo umunyamategeko wa Montgomery yafatwaga na Coronavirus, bigatuma atabasha gukomeza imirimo ya nyuma yo kunganira umukiliya we wagombaga kwicwa.

Kubera rero ko umwunganizi w’uyu mugore adahari, kandi amategeko akaba agena ko umuntu wahawe igihano cy’urupfu agomba kumenyeshwa itariki azagihererwaho mbere y’iminsi 20, bivuze ko hakurikijwe ayo mategeko yose, igihe cyo kwica Montgomery gishobora kuzagera Perezida watowe Joe Biden yaratangiye inshingano ze, azatangira ku wa 20 Mutarama umwaka utaha.

Biden yakunze kuvuga ko “igihano cy’urupfu gikwiye kuvanwa mu bihano bitangwa n’amategeko ya Amerika” kuko kinyuranye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu iki gihugu cyagize uruhare mu gishyiraho.

Bikekwa ko ku ngoma ya Biden hashobora kuzabaho ubukangurambaga bugamije gukura urupfu mu bihano bitangwa muri Amerika, na cyane ko nko mu mwaka ushize iki gihugu cyishe abantu 35.

Montgomery naramuka yishwe, azaba abaye umugore wa mbere wishwe ku rwego rw’igihugu mu myaka 67 ishize. Ubusanzwe, igihano cy’urupfu gitangwa na za leta zitandukanye, ziyobowe na Texas yishe 40% by’abahawe igihano cy’urupfu muri Amerika mu mwaka ushize.

Kwigizwayo kw’urupfu rw’uyu mugore n’ubundi gukomeza guteza impagarara muri Amerika, aho hari abavuga ko akwiriye kwicwa vuba mu rwego rwo guha Stinnett ubutabera akwiriye. Ku rundi ruhande hari abashyigikiye ko uyu mugore akurirwaho igihano kuko abaganga bagaragaje ko afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse ko yahuye n’ihohoterwa rikomeye akiri umwana ndetse mu bwangavu bwe, bityo ko adakwiye guhanishwa igihano cya nyuma gikomeye.

Kwigizwayo kw'igihano cy'urupfu kuri uyu mugore gukomeje guteza impagarara muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .