00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika, inshuti y’akazuyazi y’u Rwanda ku butegetsi bwa Joe Biden

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 November 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite umwanya wihariye ku ruhando mpuzamahanga, atari gusa kuba ari igihugu gikomeye, ahubwo ari no kuba politiki n’ibyemezo byazo byambukiranya imigabane. Ijambo ry’abayobozi baho rikora ku bukungu bw’amahanga, amakimbirane, ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse no kuri politiki z’imbere mu bihugu.

Iyi ni yo mpamvu ibiva mu matora ya Perezida wa Amerika bitari mu nyungu z’Abanyamerika gusa. Ababarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku Isi bayakurikiranira hafi, bazi ko umuntu uzatsinda azagira uruhare ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuva ku Banyarwanda kugeza ku Banyakoreya y’Epfo, kuva ku Banya-Brasil kugeza ku Banya-Syria, abantu mu mfuruka zose z’Isi bifuza kumenya uzaba Perezida wa Amerika. Abanyarwanda bari maso kuko bazineza ko politiki ya Amerika ku mahanga izagira uruhare ku iterambere ry’igihugu cyabo no ku mutekano.

U Rwanda rwakozweho n’ibyemezo bya Amerika mu rwego rw’ubuzima, politiki, umubano n’akarere n’ubutabera. Kuva Perezida Joe Biden yajya ku butegetsi muri Mutarama 2021, umubano wa Amerika n’u Rwanda waranzwe n’ubufatanye butanga icyizere ariko n’ibihe by’umwuka mubi n’uburakari, ku rundi ruhande.

Ubwo Perezida Biden yatsindaga amatora yabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2020, Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafashe iya mbere mu kumushimira, amwizeza gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2020, ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byagize biti “Perezida Kagame na guverinoma y’u Rwanda bishimiye Joe Biden watorewe kuba Perezida na Visi Perezida watowe, Kamala Harris, ku bw’intsinzi babonye. Twiteguye kubakira ku bufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byacu.”

Ubwo Perezida Biden yajyaga ku butegetsi, muri rusange umubano w’u Rwanda na Amerika wari uhagaze neza, hashingiwe ku bufatanye mu nzego zitandukanye bwari hagati y’ibihugu byombi, nubwo hatabura ibyivangamo.

Amerika yafashije u Rwanda muri gahunda z’iterambere, binyuze muri USAID, irufasha guteza imbere urwego rw’ubuzima, aho yahaye u Rwanda imiti, inkunga y’amadolari agera kuri miliyoni 8,35 n’ibikoresho by’ubuvuzi byo kwifashisha mu kurwanya ibyorezo nka Marburg ariko ntabwo byeze ngo de!

Amerika yabujije Abanyamerika gukorera ingendo mu Rwanda ubwo icyorezo cya Marburg cyagaragaraga muri iki gihugu tariki ya 27 Nzeri 2024. Icyo gihe yanafashe ingamba yo gufunga ambasade yayo i Kigali, isaba abakozi bayo gukorera mu ngo, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Iki cyemezo cyacaga igikuba cyamaganywe n’inzego mpuzamahanga zirimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, n’ikigo nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa CDC.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ubwo yari i Kigali mu Ukwakira 2024 yagize ati “OMS yamaganye icyemezo cyo guhagarika ingendo, zaba izo gutembera cyangwa iz’ubucuruzi kuko ntigikenewe ndetse cyabangamira ubukungu bw’u Rwanda.”

Amerika yitwaye nabi ku makimbirane y’u Rwanda na RDC

Kuva mu ntangiriro za 2022, umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warazambye. U Rwanda rwashinje iki gihugu gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, na cyo kirushinja gufasha M23.

Mu ntangiriro y’uyu mwuka mubi, Amerika yagaragaje ko iki kibazo gikwiye gukemuka binyuze mu biganiro, muri Kanama 2022 yohereza mu Rwanda na RDC Umunyamabanga wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, kugira ngo aganire n’abakuru b’ibi bihugu.

Mu Ukwakira 2023, Amerika yahaye ishingiro ibirego bya Leta ya RDC, ihagarika ubufasha mu bya gisirikare yahaga u Rwanda, irushinja gufasha umutwe witwaje intwaro ukoresha abana mu ntambara.

Ni igihano Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yishimiye, ariko u Rwanda rwo rwaracyamaganye, rugaragaza ko ntacyo gishingiraho. Rwashimangiye ko rudafasha M23.

Mu Ugushyingo 2023, ubwo Amerika yabonaga umubano w’u Rwanda na RDC wari ukomeje kuzamba, yafashe inshingano y’ubuhuza, igaragaza ko yiteguye kumva impungenge za buri gihugu, ariko ntibyamaze kabiri.

Amerika yigeze guhamya ko ibikorwa bya FDLR ari byo mpamvu muzi y’umutekano muke mu karere, muri Gicurasi 2024 yashinje ingabo z’u Rwanda uruhare mu rupfu rw’impunzi ziciwe mu nkambi y’impunzi iherereye muri Mugunga, guverinoma y’u Rwanda yarabihakanye.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuba Amerika itagaragaza uburyo ibikorwa bya FDLR bihangayikishije akarere, byerekana ko ibogamiye ku ruhande rwa Leta ya RDC, kandi yarafashe inshingano y’ubuhuza.

Yagize iti “Uruhande rwafashwe na Amerika rutuma hibazwa uburyo yakwizerwa nk’umuhuza mu karere, kandi biyigabanyiriza ubushobozi bwo kugira uruhare mu gushaka igisubizo cy’amahoro.”

Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor ko Amerika yahisemo kubogamira ku ruhande rwa RDC kugira ngo ubutegetsi bwa RDC butajya kwifatanya n’u Bushinwa bufatwa nk’umukeba wa Amerika.

Ubutegetsi bwa Joe Biden buri kugana ku musozo mu gihe umwuka ukiri mubi mu mubano w’u Rwanda na RDC. Inshingano yabwo yo guhuza ibi bihugu nta gifatika yagezeho.

Ubutegetsi bwa Joe Biden bwahisemo kubogamira kuri RDC, aho kuyihuza n'u Rwanda

Amerika yirengagije ubutabera ku bwa Rusesabagina

Rusesabagina Paul wayoboye umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN ni Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uruhushya rwa burundu rumwemerera gutura muri Amerika.

Ubwo mu 2020 yatabwaga muri yombi n’u Rwanda akurikiranweho uruhare mu bitero bya MRCD-FLN mu majyepfo y’uburengerazuba mu 2018 na 2019, Amerika yashyize u Rwanda ku nkeke, isaba ko arekurwa.

Na nyuma y’aho Rusesabagina akatiwe igifungo cy’imyaka 25, Amerika yakomeje gusaba ko arekurwa, agasubira muri Leta ya Texas; aho afite urugo. Icyo gihe yashinjaga Leta y’u Rwanda kumushimuta ubwo yari i Dubai.

Rusesabagina ari mu bahoze muri MRCD-FLN bafunguwe muri Werurwe 2023 nyuma yo gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika. Ubwo yari avuye mu igororero rya Nyarugenge, yabanje kwakirwa na Ambasade ya Qatar, akomereza muri Amerika.

Ibiganiro byabanjirije kurekurwa kwa Rusesabagina byayobowe na Qatar nk’umuhuza. Ubwo yarekurwaga, yemeye ko atazongera kwijandika mu bikorwa bya politiki byerekeye ku Rwanda, yicuza ubugizi bwa nabi abarwanyi ba MRCD-FLN bakoreye abaturage.

Gusa bitandukanye n’ibikubiye mu ibaruwa isaba imbabazi ya Rusesabagina, ubwo yageraga muri Amerika yararahiye, avuga ko atazigera ava muri politiki irebana n’u Rwanda, yibasira Leta y’iki gihugu.

Amerika yasabiye Rusesabagina gufungurwa, ititaye ku byaha byamuhamye

Amerika yakomeje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Amerika ni kimwe mu bihugu bike byinangiye, byanga gukoresha inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye y’aya mateka ashaririye yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Tariki ya 7 Mata 2024, ubwo u Rwanda rwatangiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amerika yohereje mu Rwanda intumwa ziyobowe na Bill Clinton kugira ngo zifatanye n’Abanyarwanda muri iki gikorwa.

Kohereza Clinton wayoboye Amerika mu gihe jenoside yakorerwaga Abatutsi cyari ikimenyetso cyiza cyo kwifatanya n’u Rwanda gusa Amerika yanze gushimwa kabiri.

Uwo munsi Blinken yasohoye itangazo, agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka “Abatutsi, Abahutu n’Abatwa” bishwe mu gihe cya jenoside; imvugo isanzwe ikoreshwa n’abahakana, bakanapfobya aya mateka.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki ya 17 Mata 2024 wandikiye Blinken ibaruwa ifunguye, umugaragariza ko yagoretse aya mateka.

Uti “Nta magambo ahagije twabona yo kugaragaza agahinda twatewe n’umuntu wo ku rwego rwanyu Nyakubahwa Blinken. Tuzi neza ko usobanukiwe byinshi mu byo twanditse muri iyi baruwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

IBUKA yasabye Blinken kwandika ubundi butumwa buvuguruza ubwo yari yanditse mbere, kandi bugaragaza amateka yakorewe Abatutsi mu 1994 uko ari, ariko ntabyo uyu muyobozi yakoze.

Amerika yohereje Blinken i Kigali kugira ngo aganire na Perezida Kagame ku kibazo cy'u Rwanda na RDC
Bill Clinton yaje mu Rwanda kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi
Antony Blinken yapfobeje jenoside yakorewe Abatutsi, asabwa kwivuguruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .