Yaw yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda muri Kamena 2024. Yari asanzwe ari Ambasaderi wungirije w’igihugu cyabo muri Turukiya.
Ubwo Yaw yari amaze gutanga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yamushimiye icyizere yagiriwe, anamugaragariza ko umubano w’ibihugu byombi uri gutera imbere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagize iti “Minisitiri yashimiye Ambasaderi mushya, anashima umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukura.”
Umubano w’u Rwanda na Ghana umaze igihe kirekire. Washimangiwe n’ibikorwa bitandukanye ibihugu byombi bihuriraho ndetse n’amasezerano yasinywe mu bihe bitandukanye.
Ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, mu guteza imbere igisirikare n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’abikorera, ubucuruzi n’ubukungu n’inzego z’imari.
U Rwanda rwagize Ambasaderi wa mbere ufite icyicaro muri Ghana mu 2021. Mu mwaka wakurikiyeho, Ghana yashyizeho Ambasade uyihagararira mu Rwanda gusa ntiyari afite icyicaro i Kigali, bitandukanye na Yaw Amporful.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!