Ku wa 3 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Canada, yatangaje ko yahagaritse ubufatanye bushya bw’iki gihugu n’u Rwanda mu by’ubucuruzi, irushinja gutera inkunga M23.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Canada ikwiye guterwa isoni no kugereka ku Rwanda ubugizi bwa nabi buvugwa mu burasirazuba bwa RDC, nyamara itabaza Leta ya RDC ibitero abasirikare bayo, FDLR na Wazalendo bamaze iminsi bagaba ku Banyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ambasaderi Rwamucyo kuri uyu wa 4 Werurwe yatangaje ko Canada yafatiye u Rwanda ibi bihano mu gihe umujyi wa Toronto uri kuberamo inama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro, PDAC 2025.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko iyi nama igamije kubungabunga inyungu Canada ifite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC kandi ko itangazo ry’ibi bihano ryahuriranye n’uruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, yagiriye i Toronto.
Yagize ati “Iri harabika ryabaye mu gihe hari kuba PDAC 2025, ni inama igamije kurengera inyungu nyinshi Canada ifite mu mabuye y’agaciro muri RDC. Rihuriranye no kugera i Toronto kwa Minisitiri wa RDC ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Kizito Pakabomba, urageza ijambo ku bitabira inama.”
Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ikagaragaza ko imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ari yo yabonekamo ibisubizo.
Muri iyi myanzuro harimo gusaba impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano n’ubushotoranyi ndetse ko haba imishyikirano hagati ya Leta ya RDC n’imitwe irimo M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!