00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Rwamucyo yagaragarije Loni uko RDC ikomeje guhunga inzira y’amahoro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 February 2025 saa 10:00
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest, yagaragaje ko nubwo abakuru b’ibihugu bo muri Afurika batanze umurongo w’uburyo amahoro arambye yaboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwo budashaka kuwugenderamo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Ambasaderi Rwamucyo yibukije ko tariki ya 8 Gashyantare abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, bafata imyanzuro y’ingenzi.

Muri iyo myanzuro yashyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), harimo usaba ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara, ko ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC bikomeza, ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda bigahuzwa, Leta ya RDC ikaganira n’imitwe bitavuga rumwe irimo M23.

Uyu mudipolomate yamenyesheje akanama ka Loni ko u Rwanda rushyigikiye iyi myanzuro, kandi ko rwiteguye gushyira mu bikorwa irureba nk’ijyanye n’isubukurwa ry’ibiganiro bya Luanda, ariko runamagana uburyo Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza imyanzuro yo muri Afurika, ikajya kurusabira ibihano mu Burengerazuba bw’Isi.

Ambasaderi Rwamucyo yibukije ko RDC yahisemo kujya yitabira inama zo muri Afurika ikoresheje uburyo bw’iyakure, cyangwa se ikanga kuzitabira. Yatanze urugero rw’uko Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya AU yabaye tariki ya 15 Gashyantare, agahitamo kujya i Munich mu Budage.

Ati “Mu gihe abakuru b’ibihugu byo ku mugabane bahuriraga mu nama ya AU kugira ngo bashakire ibisubizo ikibazo cy’umutekano cyo mu burasirazuba bwa RDC, Perezida Tshisekedi yari mu nama y’umutekano i Munich, akomeza gusabira u Rwanda ibihano, aho kujya mu biganiro bitaziguye. Abakuru b’ibihugu bari Addis Abeba, bagerageza gushaka ibisubizo mu gihe ufite inyungu nyinshi muri ibi biganiro atari ahari.”

Yagaragaje ko mu gihe abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bakomeje gushaka ibyatuma uburasirazuba bwa RDC bubona amahoro, Leta ya RDC yakomeje guha abaturage bihurije muri Wazalendo intwaro kugira ngo bakorere abaturage urugomo, bigera n’aho bo ubwabo bayadukira, batangira guhangana na yo.

Yagize ati “Gukwirakwiza intwaro kutagenzurwa kwatumye imitwe yahoze ishamikiye kuri Leta ya RDC iyirwanya. Twavuze kenshi ko iyo Leta yongereye imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo, ikayikwirakwizamo intwaro, akavuyo kavuka. Twabiboneye mu mpfu zatewe na Wazalendo n’urundi rubyiruko rwahawe intwaro kugira ngo ruhangane.”

Ambasaderi Rwamucyo yibukije ko nyuma y’imbwirwaruhame ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahyanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yo ku wa 29 Mutarama 2025, isaba abaturage kujya mu mihanda, muri Kivu y’Amajyepfo hagaragaye abofisiye mu ngabo za RDC bazwi, binjiza urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro.

Mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, Ambasaderi Rwamucyo yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi, nubwo Leta ya RDC ikomeje kurusabira ibihano, agaragaza ko izi mpunzi ari izikomeje guhungabanyirizwa umutekano n’imitwe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahaye intwaro.

Yasobanuye ko abarwanyi ba M23 barwanirira uburenganzira bwabo kuko uyu mutwe ugizwe n’abahunze ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC, agaragaza ko u Rwanda rudakwiye kwegekwaho umutwaro w’ubukungu bwa RDC bwahungabanye.

Ati “Abayobozi bo muri RDC ni bo bungukira cyane mu mutekano muke n’urwego rw’ubucukuzi rw’agaciro rwamunzwe na ruswa. Ahubwo, u Rwanda rusanzwe rushyigikira ibikorwa bifite isoko iboneye n’ubucukuzi bwubahiriza amategeko mu rwego rwo gukumira magendu n’ibikorwa bitemewe n’amategeko.”

Nk’uko byashyigikiwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC, SADC na AU muri rusange, Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana na Leta ya RDC ukwiye gusenywa hashingiwe ku myanzuro ya Luanda, kuko ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ku bihano Leta ya RDC isabira u Rwanda, uyu mudipolomate yagaragaje ko iyo ibihano biba byakemura ibibazo byo mu karere, rwabishyigikira gusa ngo amateka agaragaza ibihabanye na byo.

Ati “Ibihano bibaye ari ibisubizo cyangwa ingamba zikemura iki kibazo cy’akarere, u Rwanda rwaba urwa mbere rubishyigikira. Ariko amateka yabigaragaje ukundi; byenyegeza amacakubiri, bigasubiza inyuma umuhate w’akarere.”

Ambasaderi Rwamucyo yasabye akanama ka Loni gashinzwe umutekano gushyigikira imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC kuko ari yo yafasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye.

Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko Leta ya RDC idashaka kubahiriza imyanzuro yafatiwe muri Afurika
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabwe gushyigikira imyanzuro ya EAC na SADC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .