00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Nkulikiyimfura yasabye amahanga kubaha ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 April 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga ukwiriye guha agaciro ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ku wa 2 Mata 2025 Ambasaderi Nkulikiyimfura yasobanuye ko u Rwanda rwashyizeho izi ngamba bitewe n’uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri hafi y’umupaka.

Yasobanuye ko uvuye mu Mujyi wa Kigali, FDLR iri mu ntera y’ibilometero 170, ingana n’iri hagati y’Umujyi wa Paris ndetse na Reims.

Yagize ati “Hashize imyaka 30 u Rwanda rufite ku mupaka warwo na RDC ikibazo gishobora kuruhungabanya, kandi kiri mu bilometero 170 uvuye mu Murwa Mukuru wacu. Ni intera ingana n’iri hagati ya Paris na Reims. Kubera icyo kibazo, u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rurinde ubwigenge n’ubusugire bwarwo.”

Ambasaderi Nkulikiyimfura yabibukije ko abagize uyu mutwe ari abahungiye mu Burasirazuba bwa RDC nyuma yo gukora Jenoside, barisunganya, ubu bakaba bashaka gusubukura Jenoside.

Ati “Yego, ibaye imyaka irenga 30 izi nyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside ya nyuma y’ikinyejana cya 20 zisuganya, zishaka intwaro kugira ngo zirangize akazi. Mu yandi magambo, [zishaka] kugaruka, zikarimbura Abatutsi.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bw’u Burayi iyifatira ibihano ariko uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje kwidegembya, unashyigikiwe na Leta ya RDC.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yasobanuriye abagize Inteko y’u Bufaransa ko FDLR yifatanya n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) mu gihe impande zombi zihuje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MONUSCO) zitabyitaho.

Ati “Ndabivuga mbisubiremo kubera ko ari impamo. FDLR ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Kinshasa, mu ihuriro ry’ingabo za RDC. FDLR na FARDC ni ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ntishyigikiwe gusa na RDC, ahubwo na MONUSCO yigize ntibindeba kandi yakabaye yarayambuye intwaro mu myaka 25 ishize.”

Tariki ya 27 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye. Muri icyo gihe, ihuriro ry’ingabo za RDC ryarashe ibisasu mu Mujyi wa Rubavu, Ingabo z’u Rwanda zipfubya bimwe muri byo, ariko abaturage 16 bahasiga ubuzima.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yasobanuye ko ubwo M23 yafataga Goma, byagaragaye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari mu myiteguro yo kugaba ibitero bikomeye mu Rwanda, bigambiriye kwica abasivili.

Ati “Nyuma y’urugamba rwa Goma, byagaragaye ko igitero gikomeye ku Rwanda cyategurwaga. Ni igitero cyari kugabwa na FDLR/FARDC, imitwe ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, Ingabo za SAMIDRC n’abacanshuro b’Abanyaburayi biganjemo abaturutse muri Romania, barimo n’ababaye mu mutwe w’ingabo [z’u Bufaransa] zikorera mu mahanga.”

Yavuze ko mu bilometero biri munsi ya bitanu werekeza ku mupaka w’u Rwanda habonetse intwaro nyinshi, amasasu, mortiers, misile zihanura indege na drones n’ibindi, byari biteganyirijwe gukoreshwa mu kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yagaragaje ko ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zigamije gukumira umugambi wa FDLR na FARDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .