Uretse Abanyarwanda n’inshuti zabo, iki gikorwa cyitabiriwe n’abagize inzego zitandukanye z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango mpuzamahanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Théoneste Mutsindashyaka, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo za RPF zavanye igihugu none kikaba gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose.
Yakomeje avuga uko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwaciyemo, ibi bikaba byaratumye rwiha gahunda iri mu cyerekezo kigamije iterambere rirambye, aho buri Munyarwanda wese ahabwa agaciro.
Yasobanuye ko mu myaka 28 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza byatumye isura yarwo ihinduka ku ruhando rw’amahanga, rumenyekana mu bihugu bifite ubukungu buzamuka vuba, kiba igihugu giha agaciro umugore, gifite ubuyobozi butavangura, kiyoboye mu guhanga udushya n’ibindi.
Ikindi yashimangiye ni uko u Rwanda rwiyemeje kwifatanya n’ibindi bihugu mu guteza imbere ubukungu hagendewe ku mubano ushingiye ku nyungu za buri wese.
Ambasaderi Mutsindashyaka yashimiye Leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, anashimira Abanye-Congo urugwiro bakirana buri Munyarwanda ubagannye.
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari mu njyana y’indirimbo n’imbyino Nyarwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!