00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Munyuza yagaragaje ko RDC igomba kubaha ubusugire bw’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 April 2025 saa 06:39
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kubaha ubusugire bw’u Rwanda buhungabanywa no kuba icyo gihugu kibungabunga ndetse kigakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, kikitabiriwe n’abantu barenga 400 barimo abayobozi muri Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Misiri, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, Ambasaderi Munyuza yagaragaje ko abajenosideri ari bo baremye umutwe wa FDLR wahawe rugari mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Iracyafite intwaro, ihabwa amafaranga kandi yashyizwe mu ngabo za RDC (FARDC). Intego ya FDLR ntiyahindutse: kurimbura Abatutsi mu Rwanda, yakomereje mu burasirazuba bwa RDC.”

Uyu mudipolomate yibukije ko FDLR yagize uruhare mu gitero cy’iminsi itatu cyagabwe ku mudugudu wa Nturo muri teritwari ya Masisi mu Ukwakira 2023, cyatwikiwemo inzu zigera kuri 300 ziganjemo iz’Abanye-Congo b’Abatutsi.

Tariki ya 1 Werurwe 2025, umutwe witwaje intwaro wa M23 woherereje u Rwanda abarwanyi ba FDLR 13 barimo Brig Gen Gakwerere Ezéchiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ambasaderi Munyuza yasobanuye ko Gakwerere yagize uruhare muri Jenoside, ayobora igitero cyiciwemo Umwamikazi Rosalie Gicanda wa Mutara III Rudahigwa, kandi ko yabaye umuhuzabikorwa w’ibitero bya FDLR na FARDC.

Yagaragaje ko kuva mu 2018, FDLR yagabye ibitero birenga 20 mu Rwanda, birimo icyo ku wa 26 Mutarama 2025 ubwo uyu mutwe wari kumwe na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, byarasaga amakompora mu mujyi wa Gisenyi.

Ati “Iki gitero cyapfiriyemo abasivili 16, abandi 177 barakomereka. Ibi bitero byose 20 byagabwe mu myaka itandatu byiciwemo abasivili benshi kandi byakomerekeyemo abandi benshi. Ubwikorezi rusange nka bisi zaguye mu bico bya FDLR mu majyepfo y’u Rwanda.”

Ambasaderi Munyuza yasobanuye ko uretse ababuriye ubuzima muri ibi bitero n’imitungo yangiritse, byanibasiye urwego rw’ubukerarugendo rusanzwe ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u Rwanda.

RDC ishinja u Rwanda kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwayo, ariko rwagaragaje kenshi ko ari ikinyoma. Ambasaderi Munyuza yagaragaje ko nubwo igihugu cy’abaturanyi gikomeza ibi birego, u Rwanda ari cyo gihugu cyavogererewe ubusugire kenshi.

Uyu mudipolomate yagize ati “Niba hari igihugu cyavogererewe ubusugire bw’ubutaka umusubizo, icyo ni u Rwanda.”

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ubwo yiyamamazaga mu Ukuboza 2023, yatangaje ko azasaba imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo akureho ubutegetsi.

Nyuma y’igihe gito Tshisekedi atsinze amatora, muri Mutarama 2024 Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiye i Kinshasa, atangaza ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu gihe FDLR igifite umugambi wo guhabanya u Rwanda, Leta ya RDC n’iy’u Burundi zikerura ko zishaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, Ambasaderi Munyuza yagaragaje ko nta gihugu cyakwihanganira ikibazo nk’iki.

Ambasaderi Munyuza yagaragaje ko ikibazo u Rwanda rufite kuri RDC ari uko ifite hafi y’umupaka igishobora kuruhungabanyiriza umutekano, bitandukanye n’iby’abavuga ko rushaka amabuye y’agaciro mu gihugu cy’abaturanyi.

Yasobanuye ko mu rwego rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano, u Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo na RDC, kandi ko nta we ukwiye kubifata nk’ikibazo.

Ambasaderi Munyuza yatangaje ko niba RDC ishaka amahoro, ikwiye kuyaha abaturage bayo ndetse n’ibihugu by’ibituranyi, igahagarika gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ati “Ntabwo washyira abajenosideri mu gisirikare cyawe, ukabaha imyitozo, intwaro n’amafaranga kugira ngo bice inzirakarengane z’Abanye-Congo b’Abatutsi, ugakwirakwiza ingengabitekerezo kugira ngo uhungabanye u Rwanda, ukagaba ibitero mu Rwanda, ngo witege ko u Rwanda rutazashyiraho ingamba z’ubwirinzi.”

Yagaragaje ko icyo u Rwanda rusaba ari uko FDLR yasenywa, abakwirakwiza imvugo zibiba urwango bagahanwa, abazize ubugizi bwa nabi bagahabwa ubutabera ndetse hakabaho ibiganiro bifasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye.

Abadipolomate, abo muri Leta ya Misiri, Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo Kwibuka31 cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, cyitabiriwe n'abarenga 400
Ambasaderi Dan Munyuza yagaragaje ko nyuma yo gukora Jenoside, abagize FDLR bagishaka guhungabanya u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .