00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Manzi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Brésil

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2024 saa 02:36
Yasuwe :

Ambasaderi Manzi Lawrence kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 yashyikirije Perezida Luiz Inácio Lula da Silva impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Brésil .

Perezida Lula yakiriye izi mpapuro n’iz’abandi ba Ambasaderi barimo Boniface Vignon wa Bénin, Abdollah Nekounam Ghadirli wa Iran, Katarína Tomková wa Slovakia, Maria Angela Carracalão wa Timo-Leste, Benetia Chingapane wa Botswana na Zurab Mchedlishvili wa Georgia.

Manzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil tariki ya 14 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’icyemezo guverinoma yari iherutse gufata cyo gufungura ambasade i Brazilia, ikaba ari na yo ya mbere iki gihugu cyagize muri Amerika y’amajyepfo.

Uyu mudipolomate ubwo yari imbere y’abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, yasobanuye ko azakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano u Rwanda rufitanye na Brazil, anaharanire guteza imbere ubuhahirane.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Brésil bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu kohererezanya abakatiwe n’inkiko no gukurikiraho visa abafite pasiporo zo ku rwego rw’abadipolomate n’iz’akazi, bushingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2023.

Perezida Lula, ubwo yari amaze kwakira impapuro za Ambasaderi Manzi na bagenzi be, yatangaje ko Brésil ishyize imbere kugirana umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ambasaderi Manzi yashyikirije Perezida Lula impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Brazil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .