Ambasaderi Karega na Perezida Tshisekedi baganiriye ku kunoza umubano hagati y’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Kanama 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’iki gihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, byibanze ku kunoza umubano w’impande zombi.

Perezida Félix Tshisekedi yakiriye mu biro bye Ambasaderi Karega ku wa 25 Kanam 2020.

Abayobozi bombi baganiriye ku kunoza umubano hagati y’impande zombi n’imikoranire ihuriweho mu guharanira amahoro n’iterambere mu Karere.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ambasaderi Karega yagaragaje ko ari iby’agaciro kuri we kuba yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi byibanze ku ngingo zitandukanye.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Vincent Karega yagenwe ngo ajye guhagararira u Rwanda muri RDC nyuma yo kuruhagararira muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda na RDC ni ibihugu bifitanye umubano kuva kera dore ko binahana imbibi, gusa warushijeho kuba mwiza guhera mu 2019 ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.

Ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo ikiyaga cya Kivu cyuzuyemo Gaz Méthane, umugezi wa Rusizi umaze kubakwaho ingomero zihuza u Rwanda, u Burundi na RDC n’ibindi.

Tshisekedi umwaka ushize yavuze ko u Rwanda na RDC bikwiye gufatanya kugira ngo ayo mahirwe bihuriyeho abyazwe umusaruro ku nyungu z’abaturage bose.

RDC izwiho kugira uruzi rwa Congo rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi wakwifashishwa n’Umugabane wa Afurika wose.

Kuri urwo ruzi hubatse ingomero ebyiri urwa Inga I na Inga II zitanga umuriro muke nyamara hari umushinga mugari wo kukaba ibindi byiciro kuri urwo ruzi, izatuma rubyara hafi megawati ibihumbi 50 nibyuzura.

RDC yatangije icyiciro cya gatatu cyo kubaka urugomero rwa Inga kizarangira mu myaka irindwi gitwaye miliyari 14 z’amadolari.

Muri Mata 2019 RwandAir yatangije ingendo zigana i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni rimwe mu masoko akomeye y’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kuko iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 81 kandi abenshi bakaba bari mu mijyi ihana imbibi n’u Rwanda.

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo bushimangirwa n’uko umupaka uhuza ibihugu byombi uzwi nka ‘La Corniche’ ari umwe mu yihoraho urujya n’uruza rw’abantu.

Uyu mupaka ku munsi unyuraho abantu bari hagati y’ibihumbi bine na 5000, batari mu butembere biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2020, RDC yari ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bikorana ubucuruzi bufite agaciro kanini n’u Rwanda.

Iyi mibare yerekana ko mu gihembwe cya mbere cya 2020 ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byari bigeze ku gaciro ka miliyoni 1221.07$.

Mu bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi ku mwanya wa mbere hari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho mu gihembwe cya mbere cya 2020 cyari kimaze koherezayo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 118.26$.

Igihugu cyiza ku mwanya wa kabiri ni RDC aho mu gihembwe cya mbere cya 2020 cyoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19.80$.

Igiteranyo mbumbe cy’amafaranga u Rwanda rwakuye mu bicuruzwa rwohereza muri Congo mu 2019 kigera kuri miliyoni 376.71$.

-  Inkuru wasoma: Ishusho y’inyungu u Rwanda rukura mu bucuruzi rukorera muri Congo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Félix Tshisekedi
Ambasaderi Vincent Karega aganira n’itangazamakuru nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .