Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 17 Kanama 2024, ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri SADC batangiraga inama idasanzwe ya 44 iri kubera i Harare muri Zimbabwe.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama barenga 10 barimo Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Samia Suluhu wa Tanzania, Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Andry Rajoelina wa Madagascar, Umwami Mswati III wa Eswatini na João Lourenço.
Ambasaderi Gatete yagaragaje ko bidakwiye ko Afurika ikomeza guhahira ku yindi migabane ibiribwa bifite agaciro ka miliyari 120 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, kandi ifite uburyo yakwihaza mu biribwa.
Yagize ati “Nta mpamvu Afurika ikwiye kujya ihaha ibiribwa ku gaciro karenga miliyari 120 ku mwaka. SADC yarema icyanya rusange cy’ubuhinzi, ikaba ihahiro rya Afurika.”
Inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya SADC izarangira ku wa 18 Kanama 2024. Ikurikiye imaze iminsi ihuza abaminisitiri bo muri uyu muryango, yiga kuri gahunda zitandukanye zerekeye ku buzima bwawo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!