Ni ubutumwa yatangiye ku rubuga rwa X kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, asubiza Visi Perezida wa Komisiyo ya EU ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, Kaja Kallas.
Kallas yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu gitondo cyo ku wa 10 Werurwe, baganira ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Visi Perezida wa Komisiyo ya EU yatangaje ko yashimangiye ko “M23 igomba kubaha ubusugire bw’ubutaka bwa RDC, igahagarika kwagura ibirindiro, ikava mu bice igenzura” kandi ngo u Rwanda na RDC bigomba gusubira ku meza y’ibiganiro.
M23 yasobanuye kenshi ko idateze kuva mu bice igenzura kuko abarwanyi bayo ari Abanye-Congo, bityo ko ahantu hose bari ari iwabo. Ibyo byashimangiwe na Ambasaderi Fahrenholtz ubwo yasubizaga Kallas.
Ambasaderi Fahrenholtz yagize ati “M23 si Abanye-Congo? Ese muri RDC ntihabaga abacanshuro b’Abanyaburayi babarwanya? Ni nde uzarinda ubwoko bw’abantu bake mu Burasirazuba bwa RDC?”
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Kallas ko intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC itatangijwe n’u Rwanda, bityo ko rutazemera kwikorezwa umutwaro w’imiyoborere mibi ya RDC n’umutekano wayo utabungabungwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!