00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Gashumba yakebuye ibihugu by’i Burayi byegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 February 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu biri mu karere ka Nordic, Diane Gashumba, yakebuye Suède, Danemark, Norvège, Finland na Iceland byegeka ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda.

Ni mu gihe ibi bihugu n’ibindi biri ku mugabane w’Uburayi bikomeje kwamagana u Rwanda, birushinja kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibyo birego Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko nta shingiro bifite.

Uyu mudipolomate yibukije ko akarere ka Nordic kazwiho indangagaciro zo kutabogama, dipolomasi ihamye ndetse no guharanira ubutabera, ariko ko byageze ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, gatangira kubogama.

Yagize ati “Aya makimbirane amaze imyaka irenga 30, arimo imitwe yitwaje intwaro irenga 150, ari koroshywa bikabije mu buryo bushyira ikinegu ku Rwanda n’umutwe wa M23. Biteye inkeke kubona ibihugu bizwiho dipolomasi nziza byemera amakuru arimo kwirengagiza ukuri gukomeye kw’amateka na politiki by’aka karere.”

Ambasaderi Gashumba yagaragaje ko ushaka gutanga umusanzu mu gukemura kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC akwiye “kumva impande zose, agatangiza ikiganiro mpaka gifunguye, agashyiraho na politiki zishingiye ku kuri.”

Ati “Nk’abanyamuryango b’ingenzi mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kandi bavuga rikumvikana ku Isi, ibihugu byo muri Nordic bikwiye gukoresha ijwi ryabyo mu gushyigikira imyanzuro ikemura impamvu muzi z’iki kibazo. Aha harimo kubaha gahunda ziyobowe n’Abanyafurika zirimo imyanzuro iheruka gufatirwa mu nama ya Tanzania.”

Yibukije ibihugu byo muri Nordic ko kutabogama no kumva impande zose zirebwa n’ikibazo bizashimangira ko bigifite ubushake bwo kurwanya akarengane, kandi ko bizatuma bikomeza kwizerwa ku ruhando mpuzamahanga.

Ambasaderi Gashumba kandi yibukije ibi bihugu ko byabayemo abayobozi b’intangarugero barimo Olof Palme wa Norvège na Martti Ahtisaari wa Finland, baharaniye amahoro, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubufatanye mpuzamahanga. Ati “Uwo murage ntukwiye gutabwa.”

Yagaragaje ko akababaro n’ibyifuzo bya M23 bikwiye kwitabwaho, asobanura ko kwegeka ibi bibazo ku Rwanda “bitazazana amahoro muri RDC”, ati “Niba koko Nordic ishaka amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, ikwiye kubikorana ubunyangamugayo, igaharanira ubutabera kurusha inyungu za politiki.”

Gufata intwaro kw’abarwanyi ba M23 gushingiye ku itotezwa Abanye-Congo b’Abatutsi bamaze imyaka myinsi bakorerwa, bazira ahanini kuba bavuga Ikinyarwanda. Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare bahuriye muri Tanzania, basaba Leta ya RDC kuganira na M23 kugira ngo bashake ibisubizo birambye by’aya makimbirane.

Ambasaderi Gashumba yasabye ibihugu byo muri Nordic gusigasira indangagaciro yo kurwanya akarengane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .