00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatara yo ku kibuga cy’indege cya Bujumbura yazimye, hitabazwa icya Kampala

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 November 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Amatara yo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye giherereye i Bujumbura mu Burundi, yazimye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, biba ngombwa ko indege yaturutse mu Bubiligi yagombaga kuhagwa ijya i Kampala muri Uganda.

Igice cyabuze urumuri ni icyo indege zisanzwe zigwaho. Muri iryo joro nta ndege yashoboraga kugwa kuri iki kibuga kuko byashoboraga gutera impanuka. Izacyerekezagaho zasabwaga gusubira inyuma.

Umuyobozi w’iki kibuga cy’indege, Ambasaderi Joel Nkurabagaya, yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri rusange, asobanura ko hoherejwe abatekinisiye kugira ngo bagikemure.

Nkurabagaya yagize ati “Nyuma y’ibura ry’umuriro ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Melchior Ndadaye, amatara yo ku gice indege zigwaho yazimye, bikoma mu nkokora ibikorwa by’ijoro. Itsinda ry’abatekinisiye riri kureba ko ryagarura urumuri.”

Bivugwa ko ibura ry’urumuri kuri iki kibuga cy’indege ryatewe n’uko umuriro w’amashanyarazi washyizwemo nabi, hakaba hari impungenge z’uko iki kibazo gishobora kuzasubira kenshi.

Bivugwa ko umuriro w'amashanyarazi uri muri iki kibuga cy'indege washyizwemo nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .